Urubyiruko ruvuye Iwawa

Icyo ni cyo kivugo nyamukuru urubyiruko ruvuye kugororerwa I Karongi mu kigo cya IWAWA baje bivugamo kandi biyemeje kudatatira iyo ndahiro yabo. Abo ni abari mu kiciro cya 13 bageze ku biro by'akarere ka Nyamagabe ku wa 12/9/2017.Urwo rubyiruko rwatojwe imirimo itandukanye irimo ubuhinzi bwitabiriwe n'abasore 4,ububaji bwizwe n'abasore 8,ubwubatsi bwizwe n'abasore 7 n'abadozi 2.

                                               Urubyiruko ruvuye iwawa ruhabwa na ceritifika

Baje bari mu isibo bise ikizere. Ukurikije ibyo bize,buri ikipe ifite n'ikivugo cyayo.

Abo basore batahanaye icyemezo cy'uko bize neza imyuga kandi bageze I Nyamagabe mu karere baturukamo bahawe itike ibageza iwabo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUJAWAYEZU Prisca wakiriye urwo rubyiruko ku biro by'Akarere, yabasabye gukorera hamwe mu makoperative kuko niho bisungana kandi bakiteza imbere.

Ikindi gishimishije ni uko ababaye ibambere mu myuga bahawe ibikoresho by'ibanze bazaba bifashisha mu gihe bagitegereje ibikoresho bazabagezaho mu gihe kitarambiranye.

Nkuko bigaragara aba basore bafite imbaraga ,bakagira ubumenyi ku buryo niba imiryango yabo n'abayobozi bakomeza kubaba hafi bazatanga umusaruro mu mirenge yabo basubiyemo.

Urubyiruko rumaze kugororerwa mu kigo cy'iwawa ruturuka mu karere ka Nyamagabe rumaze kugera ku 196.

MASABO Martin

PRO

Share Button