Rev. Assiel Musabyimana

 

Inama isanzwe y'abapisikopi  ba Province y'Itorero ry'abangirikani mu Rwanda yabereye ku cyicaro cy'iryo Torero I Remera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Nzeri 2017yatoye Rev. Assiel Musabyimana kuba umwepisikopi wa Dioceze ya Kigeme.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru rigasinywa na Musenyeri Onesphore Rwaje, umwepisikopi Mukuru w'itorero Angilikani mu Rwanda kuri uyu wa kabiri rigaragara mu nsi aha, rigaragaza ko uwo mwepisikopi watowe azarobanurwa ku itariki ya 14 mutarama 2018 ari nabwo azimikwa.

Musenyeri Onesphore Rwaje, umwepisikopi Mukuru w'itorero Angilikani mu Rwanda

Uwo munsi mukuru ukazabera mu Rusengero rwitiriwe Yohana Wera rwa Dioseze ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe.

Rev. Assiel Musabyimana akaba asimbuye Rev. Augustin Nvunabandi,ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

                              Rev. Augustin Nvunabandi umushumba wa Diyoseze ya Kigeme

Rev. Musabyimana Assiel yavutse mu mwaka wa  1969 mu karere ka Nyamagabe , umurenge wa kaduha, akagari ka Musenyi mu Bunyambiriri.  

Yize amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Nkomero, akomereza ayisumbuye mu ishuri rya kirisitu Umwami I Nyanza.

Yize kandi ibijyanye na Tewolojiya muri Kaminuza y'Abaporotesitanti y'u Rwanda no muri Kaminuza ya Bishop Barham University College.

Akaba ari gukomeza amasomo ya Masters nanone muri Tewolojiya.

Yashakanye na  Valerie Nyirabihimana bakaba bafite abana batatu, abakobwa babiri n'umuhungu umwe.

                           Rev. Assiel Musabyimana n'umuryango we

Ubu yayoboraga Ikigega cy'Iterambere rya Paruwasi. Akaba n'umuhuzabikorwa w'ihuriro ry'amatorero mu karere ka Nyamagabe.

Jados

Share Button