Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iratangira kuri uyu wa Gatandatu, aho Amagaju yo azakina ku Cyumweru.

Ku munsi wa mbere wa Azam Rwanda Premier league, Amagaju arakina umukino wa mbere kuri Stade ya Kicukiro guhera Saa Cyenda n’igice z’amanywa, ikazakirwa na Bugesera.

 

Mu mwaka ushize w’imikino, mu mukino ubanza i Nyamata ikipe ya Bugesera yari yatsinze Amagaju ibitego 2-1, naho mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, ikipe ya Bugesera yatsinze Amagaju igitego 1-0.

 

Kugeza ubu ikipe y’Amagaju itangiye Shampiona yariyongereyemo abakinnyi barimo Ndikumana Tresor, BISANGWA Jean Luc, Inyange Guilin, Twagirimana Pacifique, Ilunga Mukadi Freddy, Rutagengwa Pascal ndetse n’abandi bazamuwe mu ikipe y’abakiri bato y’Amagaju (Junior) ari bo Nzabahimana Emmanuel, Biraboneye Aphrodice na Niyobuhungiro Evode.

 

Imikino iteganyijwe ku munsi wa Mbere 

Kuwa Gatandatu

APR FC vs Sunrise (Stade de Kigali)

Etincelles vs Police (Stade Umuganda )

Gicumbi vs Espoir (Stade de Gicumbi)

Kirehe vs Mukura VS (Kirehe)

Ku Cyumweru

Bugesera vs Amagaju (Kicukiro Stadium )

Miroplast vs Marines (Mironko )

SC Kiyovu vs Musanze (Stade Mumena )

Rayon Sports vs AS Kigali (Stade de Kigali)

Bugesera vs Amagaju (Kicukiro)

Share Button