Kuwa 5 Ukwakira,2017 ni umunsi ngarukamwaka wmpuzamahanga w'abarimu, ni muri urwo rwego Akarere ka Nyamagabe gafatanije n'imirenge bateguye uwo munsi kugirango abarimu bo ku rwego rw'umurenge bahure bungurane ibitekerezo by'umwihariko banishimire ibyiza bimaze kugerwaho mu burezi. Mu rwego rw'Akarere uyu munsi ukaba wijihirijwe mu murenge wa Tare, aho wanahuriranye na Gahunda yateguwe na EDC -Akazi kanoze yo gutanga ibihembo kubarezi bamaze imyaka igera kuri itatu bafatanya muri gahunda yo kwigisha abanyeshuri inyigisho zateguwe na EDC Akazi kanoze zigenewe abanyeshuri.

Uyu munsi witabiriwe kandi n'abafatanyabikorwa mu burezi batandukanye, inzego z'umutekano (Police na Gisirikare), banyiribigo. Mu butumwa bwagejewe ku barezi bwatanzwe na Major Gaston yagaragaje ko afata abarimu nk'abaremyi "Creator" ariko bitari ku rwego rw'Imana, ariko yagaragaje ko umwarimu ahabwa umwana ukiri muto akamufasha akamukuza, akanamwubakira ubushobozi bumufasha mu mibereho ye.

Mu butumwa bagenewe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Bwana MUGISHA Philbert ari nawe wari Umushyitsi mukuru muri ibi birori. Yatangiye ashima Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame kubwibikorwa byinshi adahwema gukora biteza imbere ubuzima bwa Mwarimu ndetse binateza imbere ireme ry'Uburezi. Bimwe muri ibyo bikorwa yavuze gahunda yo guhembera abarimu ku gihe, Gahunda y'icumbi rya mwarimu, Guha abarezi amashimwe n'ibindi.

Yibukije abayobozi b'ibigo by'amashuri ko abantu bari mu bigo bayobora bagomba kubafata nk'umuryango, nkuko umuntu yita ku muryango we awushakira ibyatuma unezerwa ababwirako nabo bafite inshingano yo guhora bashaka ibinezeza abarezi kugirango nabo batange umusaruro ubategerejweho. Yibukije abarezi ko bagomba gutekereza imirimo ibateza imbere, bizigamira, ndetse anabararikira kunjya bumva ikiganiro cyitwa Kazi ni Kazi gitambuka uri Radiyo Rwanda, hatambuka inyigisho zifasha umuntu guhanga umurimo, akindi yabibukije gahunda yo kwizigamira bakarenga imvugo yo kugenda kuri banki bakavuga ngo yose muyampe.

Yasoje abifuriza umunsi mwiza w'umwarimu ndetse anabaha umukoro nk'abantu bashoboye aho batuye, mubirebana no kugira isuku mu bigo by'amashuri, mu ngo ndetse no gutoza abana barera umuco w'isuku bakawukurana.

Inkuru dukesha

NIYIRORA Albert

ICT-Focal point mu Murenge wa Tare

Share Button