Umurenge wa Gatare n'umwe mu mirenge igize akarere ka Nyamagabe, ukaba uhana imbibi n'imirenge ya Nkomane, Buruhukiro, Mushubi,Musebeya n'Akarere ka Nyamasheke,ugizwe n'utugari 5 n'imidugudu 25,abaturage basaga 16,167 ugendeye ku mibare ijyanye n'ibyiciro by'ubudehe. Ibikorwa by'iterambere bihaboneka bishingiye ahanini ku buhinzi n'ubworozi bwa kijyambere.

UBUREZI

Kuri uyu wa kane tarike 05/10/2017 mu murenge wa Gatare,ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abarimu mu nsanganyamatsiko igira iti'' Umwarimu ushoboye,inking y'ireme ry'uburezi.''byatangijwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'abarimu bigisha mu mashuri abanza n'iy'abigisha mu mashuri yisumbuye.

Ikipe y'abigisha mu mashuri abanza ikaba ariyo yegukanye intsinzi y'igitego kimwe ku busa.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Gatare yafashe umwanya wo kugaragaza ishusho y'uburezi,muri rusange uburezi bukaba bugenda neza ariko hakaba hari abarimu bagaragaje fafite impamyabushobozi shya A1 na A0 badahemberwa.Ku kibazo cy'abana bagera kuri 2.4% bataye ishuri, habaho gusangira amakuru y'aho baherereye bagasurwa tukamenya icyabiteye kandi bakagaruurwa mu ishuri. Abiteguye gukora ibizamini bya LETA bisoza umwaka w'amashuri 2017 bamaze kwegeranya ibizakenerwa bafatanyije n'ubuyobozi bw'ibigo harimo amafaranga azabatunga,ibikoresho bazitwaza n'ikarita y'ubwisungane mu kwivuza,kuwa mbere 02/10/2017 umukozi ushinzwe uburezi yasuye ishuri ribanza rya Nganzo agirana ikiganiro n'abana bitegura ibizamini bisoza amashuri abanza mu buryo bwo kubategura neza.

Twashimye kandi ishuri ry'incuke ryitiriwe mutagatifu Anibal rya Gatare uburyo riri gutanga uburere bukwiye umwana w'ubunyarwanda kandi rigabasha abana kubona ifunguro ku ishuri.

Nyuma yo gutambutsa ubutumwa bugendanye n'uyu munsi,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gatare,yafashe umwa wo gushima abitangira umurimo w'umurezi bakawukora badasigana kandi wawishimiye, aboneraho no kugaya abakorera ku jisho kuko ntamusaruro bagaragaza kandi abasaba ko utiyumva mu myuga wo kurera yareka akazi akajya kwishakira ako yishimiye aho kuguma kubeshya ko akora.

Umwarimu w'indashyikirwa bwana NSABUMUREMYI Evariste ,wahize abandi mu murenge wa Gatare,yashyikirijwe ibihembo ,ndetse ababwa umwanya wo gusangiza abandi uburyo yakoresheje kugira ngo abigereho.Ati kurera bisaba kubyiyumvamo nk'umuhamagaro kandi ukabikora ubikunze ,bigatuma n'abo wigisha bagukunda

Abafashe ijambo barimo,umubyeyi wavuze mu izina ry'abandi babyeyi bwana NIBOBAZI Etienne na Abbe NSABIMANA Lucien wari uhagarariye ba Nyir'ibigo bose bagarutse ku ireme ry'uburezi,bagaragaza ko uruhare rwa mwarimu ari ntasimburwa mu guteza imbere ireme ry'uburezi.Bijeje abarimu ubufatanye mu gukemura ibibazo bibugarije kandi babasaba gukunda umurimo no kuwunoza.

 

Bwana NSHIMYUMUREMYI Valens uhagarariye UMWALIMU SACCO mu murenge wa Gatare yasamye abarimu gushinga cooperative ibahuza ku rwego rw'umurenge kugira ngo bazasabe inkunga ariko bafite aho bahera kandi ibafashe gukemura ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n'imibereho ya mwarimu.

UBUZIMA

Imirimo yo gufasha abaturage kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa mu murenge wa Gatare iragenda neza.Tukaba tubikurikirana umunsi ku munsi.Bikaba bijyana no kugenzura niba buri rugo rufite agatara k'amasahane,umugozo wo kwanikaho imyenda,kandagira ukarabe,akarima k'igikoni, kurara muri super net n'isuku mu ngo n'ahahurira abantu benshi.Nibura mu mezi abiri ubugenzuzi bukazagaragaza umusaruro mwiza wagezweho.

 

 

Kuwa kabiri tariki 03/10/2017,imyiryango 24 yarazituriwe muri gahunda ya gir'inka mu murenge wa Gatare. Iki gikorwa kikaba cyarabereye rimwe mu tugari twose,mu nteko z'abaturage.Hatowe kandi abarinzi b'igihango kuri uwo munsi.

 

 

UBUKUNGU

Abahinzi bo mu murenge wa Gatare uko bakwiye kwita ku bihingwa barwanya icyorezo cya nkongwa mu bigori cyane cyane mu kibaya cya rwondo.

RAB ikaba yarabahaye ibikoresho bya kwifashisha.

 

 

 

HAKIZIMANA Jean Bosco

Umukozi ushinzwe uburezi mu murere wa Gatare,

Akarere ka Nyamagabe

Tel; 0785578606/0728278606

Share Button