Iri ni ijambo ryagarutsweho n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Kuri uyu wa 11/10/2017 ubwo yifatanyije n'abaturage kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro n'uw'umwana w'umukobwa.

Mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe habaye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro n'umwana w'umukobwa. Ku rwego rw'Akarere uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Mbazi. Abafashe ijambo bose bagarutse ku ruhare rw'umugore mu iterambere ry'umuryango. Umuhuzabikorwa w'inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Nyamagabe Madamu Nyirantagorama M. Therese yashimiye ba Mutima w'urugo uruhare rwabo mu iterambere ry'Igihugu anabasaba guharanira kugira umuryango mwiza.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage witabiriye ibi birori mu Murenge wa Kaduha ,Akagari ka Kavumu , umudugudu wa Gitega Madamu Mujawayezu Prisca yakanguriye ababyeyi kwita ku muryango kuko ari wo ruhongore. Aha yagize ati" twite ku miryango yacu kuko ari yo ruhongore, duhe abana bacu uburere bukwiye tubiteho bakiri bato bityo bazakure bafite indangagaciro nyazo".

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Bwana Mugisha Philbert Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wishimiye ibyakozwe n'abagore mu mihigo asaba kongera ubukungu bw'umuryango. Yagize ati"Abagore turabakangurira guca amakimbirane akiri mu miryango imwe n'imwe, kwimakaza umuco w'isuku no gukora cyane buri wese aharanira kuba imparirwamihigo bityo ubukungu bw'umuryango bukiyongera.

Muri ibi birori kandi hahembwe umugore witeje imbere witwa Mukagakunde Colette impamyabushobozi y'ishimwe na sheki y'amafaranga ibihumbi Magana abiri( 200,000 frw). Hashimwe kandi n'umuryango wa NDAYISHIMYE Fabien na NIYOYITA M. Louise wavuye mu makimbirane ukaba ubanye neza .

 

Inkuru ya IRAKARAMA Gabriel

Umukozi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere.

Share Button