Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe ukwezi kw'Imiyoborere Myiza. Kandi muri uwo Murenge niho hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa; Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro. Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori ni Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Bwana MUGISHA Philbert. Mu bandi bashyitsi bitabiriye ibyo birori hari Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyamagabe Major Emmanuel MUGABO, Uhagarariye Police, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyamagabe Madamu NYIRANTAGORAMA Marie Therese.

Mu bikorwa byabereye ahabereye ibirori, hashimiwe abagore bitwaye neza n'Umuryango witeje imbere kandi uwo muryango washimiwe uhabwa "certificate". Ku rwego rw'Akarere hashimiwe Madamu MUKAGAKUNDE Collette akaba yahembwe nk'Umudamu witeje imbere akaba yahawe "Certificate " na "Cheque" ifite agaciro 200,000 Frw. Muri iyo minsi mikuru y'impurirane, umu ijambo ry'uhagarariye abagore bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera Ubuyobozi bwe bwiza bwashoboye kubateza imbere, ubu baka barahawe ijambo.

Mu ijambo ry'Umushyitsi Mukuru, Bwana MUGISHA Philbert, yatangiye ashimira abaturage bitabiriye ibirori, abashimira kandi kubera uko igikorwa cy'amatora ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME cyagenze neza. Ashimira Ubuyobozi bw'Umurenge wa Mbazi kubera ko bwateguye neza ibirori. Mu butumwa bwe, yagarutse ku bwuzuzanye bugomba kuboneka mu muryango; umugabo n'umugore basabwe gukorera hamwe. Yasabye abari aho kugira isuku mu ngo batuyemo, bakagira ubwiherero kandi busukuye. Na none yibukije ibijyanye n'umutekano, asaba ko amarondo yakorwa; bityo abaturage bakagira uruhare rufatika mu kwibungabungira umutekano. Asoza yasabye abaturage gutanga ibitekerezo ku ruhare rw'abenegihigu mu gutegurs igenamigambi ry'imyaka irindwi mu rwego rw'Imiyoborere no kwegerezwa ubuyobozi n'ubushobozi n'imibereho myiza. Kuri iyi ngingo, ibitekerezo byatanzwe kandi bikaba bizakorerwa raporo yihariye. Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera ubuyobozi bwiza.

 

BANGIRIYIKI Simeon

Territorial Administration and Decentralized Governance Officer.

Share Button