G

Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bw'Umuryango none kuwa 15/10/2017, hakozwe umugoroba w'Ababyeyi mu midugudu itandukanye, mu murenge wa Gasaka by'umwihariko mu Mudugudu wa Sumba twifatanije na Hon. Depite Muhongayire Christine, Umuyobozi w'Akarere Mugisha Philbert, CNF coordinator Nyirantagorama Marie Therese V/P wa Njyanama y'Akarere, ahagarariye Ingabo n'abandi bagize Njyanama na CNF ; Umudugudu wa Nyentanga twasuwe na Hon. Kayitare Innocent ,V/M AFSO MUJAWAYEZU Prisca, umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere Uwamahoro clotilde nabandi bayobozi batandukanye

Mu byaganiriweho harimo gutegura indyo yuzuye, Kurwanya inda zitateganijwe mu bangavu n'ibiyobyabwenge,Gukumira amakimbirane yo mu umuryango, Isuku, kugira Musa, ECD..

Hon.Depite Muhongayire Christine yagarutse ku gaciro k'umuryango avuga ko tudashobora kugira umuryango ufite agaciro hatabayeho ubufatanye bw'umugabo n'umugore ,asaba buri wese kugira uruhare Ku nshingano z'urugo byumwihariko mu guha abana uburere n'uburezi,

Yagarutse ku isuku by'umwihariko avuga ko isuku ari indangagaciro Nyarwanda abaza ababyeyi icyabaye cyatumye abanyarwanda bata umuco w'isuku , asaba ko umwanda ushyirwaho akadomo , inzego zose asaba ko zishyiramo imbaraga kdi buri wese akiheraho.

Yagarutse kunda zitateguwe mu bangavu n'ibiyobyabwenge agaragaza ko biri guterwa nuko ababyeyi bataye inshingano n'indagagaciro bigatuma abana babura urugero ruzima.

Yasoje asaba kugira umuryango utajegajega , umuryango ubereye u Rwanda.

 

Ubwanditsi

Share Button