Uyu munsi tariki ya 18/10/2017 mu Karere ka Nyamagabe habaye igikorwa cyo gusinya Imihigo ya 2017-2018 hagati y'Umuyobozi w'Akarere Bwana Mugisha Philbert Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abafatanyabikorwa ndetse n'Abakozi b'Akarere;

 

Uyu muhango witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana Ndahindurwa Fiacre hari kandi n'Umuyobozi w'ihuriro ry'Abafatanyabikorwa JADF Bwana Kanani Faustin;

Mu butumwa bwatanzwe bwibanze ku gukorana umurava mu kwesa iyi mihigo neza, hakabaho gukorera hamwe ndetse no kugendera ku cyerekezo kimwe.

Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere, Ndahindurwa Fiacle yagaragaje ko abaturage bishimira ubuyobozi iyo akarere kabaye aka mbere bikaba kandi uko iyo babunenga kuko kaje mu myanya y'inyuma. Yavuze ko akarere kagomba kuza mu myanya y'imbere mu mihigo y'uyu mwaka kuko nta kibura haba ubufatanye ndetse n'inama.

Muri uyu mwaka wa 2017-2018, akarere ka Nyamagabe kahize imihigo 71 muri yo 36 ni iyo mu rwego rw'ubukungu, 21 ni iyo mu rwego rw'imibereho myiza naho 14 ni iyo mu miyoborere n'ubutabera.

Karere ka Nyamagabe ka je ku mwanya wa 27 mu kwesa imihigo y'umwaka wa 2016-2017.

 

Jados

Share Button