Uyu munsi tariki ya 17/10/2017,itsinda rya Komisiyo ya SENA rya Politiki n'Imibereho Myiza riyobowe na Hon Senateri Mukasine Marie Claire ari kumwe na Hon Senateri Kalimba Zephyrin basuye Akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore n'irikorerwa mu ngo muri rusange;

Bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Mujawayezu Prisca arikumwe n'uhagarariye Police, Procureur n'abandi ; aho Akarere kerekanye ishusho y'uko ihohoterwa rihagaze mu Karere n'ingamba zashizweho zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore n'irikorerwa mu ngo muri rusange;

Umuyobozi wari uyoboye Itsinda Hon Senateri Mukasine Marie Claire yavuze ku ihohoterwa cyane rikorerwa abana aho yavuze ko hari ababyeyi bahisha ibimenyetse mu gihe umwana yahohotewe, yavuze ko kandi hakwiye kongera ubukangurambaga mu kwigisha Amategeko yashyizweho ngo ahane abakoze bene ibyo byaha,

                               Basuye umurenge wa Uwinkingi baganira n'abaturage

                         Ibiganiro muri Isange One stop center ku Kigeme

Nyuma basuye Isange One stop centre ya Kigeme hamwe n'Umurenge wa Uwinkingi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore ndetse n'irikorerwa mu ngo muri rusange.

 

Inkuru ya Nyirazana Chantal

Share Button