Aya ni amagambo yagarutsweho na V/M ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mme MUJAWAYEZU Prisca ubwo yafunguraga inama yahuje ba gitifu bose b'utugali tugize Akarere ka Nyamagabe n'umufatanyabikorwa SFH kuri uyu 9/11/2017 mu cyumba cy'inama Imparirwamihigo hall.

Nyuma yo kwerekwa uko Akarere gahagaze mu mikurire y'abana bato bagarutse cyane ku ikibazo k'isuku n'isukura mu karere.

Maze yifashishije amafoto umukozi w'Akarere TWAGIRAMUNGU Vénuste abereka bimwe mu bibangamiye imibereho y'abaturage aribyo kutagira amazi meza,kurarana n'amatungo mu nzu kutagira ubwiherero butunganye ndetse n'icyorezo cy'amavunja.Amaze kubaganiriza ku ngaruka mbi zo kwituma ahabonetse hose yakuriye inzira ku murima abagitekereza ko umwanda bitumye utaba ifumbire igihe cyose utarabora.Ahubwo ko bareba niba batakubaka imisarane ya ECOSAN yo yagenewe gukoreshwa ibyara n'ifumbire kandi ikagaragaza isuku ihagije.Yagarutse cyane ku kibazo k'imirire mibi ikigaragara muri Nyamagabe maze agaragaza ko uburyo bwo kuyica ari ukwitabira igikoni cy'umudugudu.

Yaboneye kwerekana igishushanyo mbonera cy'ubwiherero bwujuje ibyangombwa abaturage bazaterwamo inkunga na SFH ariko nabo bakagira uruhare muri cyo gikorwa kigenewe, abaturage bari mu kiciro cya mbere cyane cyane abafite abana bari munsi y'imyaka itanu.

Abakozi b'umushinga SFH baboneye berekana uburyo bayungurura amazi mabi bifashishije indobo nziza,umuti n'igiitambaro gifite isuku.Aha abaje bafite uburyo baboneyeho kwigurira uwo muti kugirango bajye gukora igerageza iwabo.

Mu gusoza inama Mme V/M,yongeye kwihanangiriza ba gitifu bamwe na bamwe batarangwa n'ubunyangamugayo bashobora kuba bayongobeza mutueli de santé z'abaturage maze abasezeranya ko ukirangwa n'imico itari iya gitore akwiye kubihanirwa.Asezeranya umugitifu uwo arowe wese uzesa umuhigo bwa mbere wo guca amavunja mu kagali ke muri uyu mwaka ko azagenerwa ishimwe ryihariye atashatse kuvuga yeruye.Yongeye gusubiramo ko ipanya(imbeba z'inzungu) atari itungo ryavana umuntu mu bukene,ko bakwiye gushishikariza abafatanyarwa gutanga amatungo afatika atarizo mburagasani.

Yongeyeho ko ibi byose bishoboka ari uko abegereye abaturage nabo ubwabo bahinduye imyitwarire maze bakifuza kuzaraga u Rwanda rwiza abazabakaho.U RWANDA ruzira bwaki,amavunja,isuku nke rutemba amata koko n'ubuki.

MASABO Martin

PRO Nyamagabe

Share Button