Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yahuje umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibeho myiza y'abaturage Mme MUJAWAYEZU Prisca,kuri uyu wa 15/11/2017 mu cyumba k'inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe.

Iyi nama yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'utugali bataragera ku ijanisha rya 59.9% ari nayo mpuzandengo y'Akarere kugeza uyu munsi mu kuriha ubwisungane mu kwivuza. Hari kandi abaharariye inzego z'umutekano.Abo bose bataragera kuri iriya mpuzandengo bibukijwe ko nta majyambere abaturage bageraho badafite ubuzima buzira umuze.

Imirenge ifite icyo kibazo ni:Musange,Kitabi,Tare,Kibilizi,Musebeya,Kaduha,Nkomane na Kibumbwe.

Izo nzego zose zarebeye hamwe ingamba zafatwa byihuse kugirango abaturage bacu boye gucikanwa n'ibyiza byo kugira ubwisungane mu kwivuza.Nyuma yo gusasa inzobe no gucukumbura impamvu ubwisungane butaragera ku rugero rushimishije dore ubu Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa29/30;buri Munyamabanga Nshingwabikorwa yahawe umwanya agaragaza ibitagenda mu murenge ayobora maze bagaragaza ko hagomba kuba harabaye uburangare ntibegere abaturage uko bigomba maze buri wese agaragaza ingamba ze mu nyandiko aho bemeye ko bitarenze itariki ya 15/12/2017 bose bazaba bageze ku ijanisha riri hejuru ya 70% kandi bagiye gufatanya n'inzego zose zegerejwe abenyagihugu.

Bityo buri wese yiyemeza kugira uy u muhigo uwe kandi hamaganwa abadakorere abaturage, bagakorera inyungu zabo bwite,aho usanga hari n'abatarara mu tugali twabo basanzwe bakoreramo.

Aha bose biyemeje kurushaho kwakira neza abaturage babagana no kubaha neza services zose bafitiye uburenganzira kandi ku gihe bitari ukubasirageza ngo jyenda uzagaruke.

Abari mu nama bagaragaje ko abaturage Atari babi ahubwo ko ari ubuyobozi butuzuza inshingano zabwo.Bose bahavuye biyemeje guhindura imikorere kandi bakagaragaza impinduka mu minsi ya vuba.

Bityo abaturage bakavanwa mu gihirahiro kandi n'Akarere kakava kuri uriya mwanya utagahesha icyubahiro muruhando rw'utundi turere.

Masabo Martin

PRO Nyamagabe

Share Button