Akarere kaba Nyamagabe ku bufatanye na Minisiteri y'Ingabo/ Reserve Force bubatse umudugudu w'ikitegererezo (IDP Model Village) mu Murenge wa Mugano mu Kagari ka Sovu mu mudugudu wa Rugarama I. Iyi IDP MV ikaba iri kuri km 48 uvuye mu mujyi wa Nyamagabe, ikaba yaratwaye amafaranga y'u Rwanda 651,380,955

Muri iyi IDP MV hakaba harubatswe inzu 10 zo guturamo za (enye zibubiye muri imwe), hubatswe ubwiherero imiryango 9 hanubakwa ishuri rya Etage rifite ibyumba 12.

None ku italiki ya 23/11/2017 hakaba habaye umuhango wo guha abagenerwabikorwa inzu bubakiwe ndetse banahabwa ibikoresho by'ibanze byo mu nzu n'ibiribwa byo kubafasha mu gihe imyaka bahinze itarera.

Aba bagenerwabikorwa bakaba baratoranijwe mu byiciro bitandukanye aribyo: imiryango 10 y'abari batuye ahubatswe IDP, umuryango 13 y'abacitse ku icumu rya Genocide batishoboye kandi batari bafite aho kuba, imiryango 9 y'abakuwe muri nyakatsi batishoboye bari barasigaye batubakiwe, imiryango 3 y'abasezerewe mu ngabo z'igihugu batari bafite inzu zo kubamo n'imiryango 5 y'abakuwe mu manegeka. Imiryango yose ikaba ari 40.

Uyu munsi taliki ya 23/11/2017 Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bukaba bwatuje by'agateganyo iyi miryango muri IDP hanatangwa ibikiresho byo mu nzu aho uwo muhango wayobowe n'Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere NGABONZIZA J.Bosco afatanije na Maj.Peter NKURUNZIZA Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugano HAGENIMANA Pacifique ndetse n'abandi bakozi w'Akarere n'umurenge.

Mu butumwa bwahatangiwe, NGABONZIZA J.Bosco yabwiye abo bagenerwabikorwa ko bakwiye guhora bashimira HE Paul Kagame wabasubije agaciro akaba abahaye umudugudu mwiza, abasaba ko badakwiriye kukiyambura mu rwego rwo kumushimira. Yabasabye kuba inyangamugayo muri gahunda zose bitabira gahunda zose za Leta zigamije guhindura ubuzima bwabo. Yabibukije ko bakwiye kugira indangagaciro z'umuco nyarwanda harimo ubupfura, isuku no kubahana. Yabasabye gufata neza impano ikomeye Perezida wa Repubulika abahaye bagirira isuku inyubako bahawe. Yasabye ababyeyi batujwe muri IDP ko bahawe amashuri meza (ay'incuke n'abanza) basabwa kubatoza isuku, ikinyabupfura n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.Yabasabye gukora bakunguka kuko bahawe igishoro cy'ibintu by'ibanze mu buzima bwabo. Yabagiriye inama yo kwishyira hamwe bagakora Cooperative kugirango ibashe kwihuta mu iterambere.Yarangije basaba kwirinda kugurisha ibikoresho bahawe no kwirinda ingeso mbi zateza amakimbirane n' umutekano mucye muri IDP.

Naho ukuriye Inkeragutabara mu Karere Maj Peter NKURUNZIZA yababwiye ko bahawe iby'ibanze ngo batangire ubuzima bushya bubavana mu byiciro barimo bakajya mu byiciro by'abakire. Yabakanguriye gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane kugirango biteze imbere ejo batazagaruka ku buyobozi bavuga ngo twabuze ibyo kurya. Yababwiye ko ubunebwe ari ikizira mu gihugu cyacu kuko buteza ubukene, amakimbirane, umwiryane n'umutekano mucye mu miryango.

Umwe mu bahawe inzu n'ibikoresho MUHIRE J.Claude mu ijambo rye yashimiye HE Paul Kagame wabahaye agaciro akabasubiza ubuzima akaba abakuye mu bwigunge bakaba bubakiwe umudugudu ukomeye. Yavuze ko bari babayeho nabi mu buzima bubi kuko bamwe muribo ingabo zari iza RPF zari zirangajwe imbere na HE Paul KAGAME zabaroye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nubwo bari barasigaye ari impfubyi batakigira aho kuba, abandi bari batuye muri nyakatsi abandi bari mu manegeka babayeho nabi barashimira Perezida wa Repubulika ko abasubije agaciro akaba abasubije ubuzima. Akaba yavuze ko agaciro Perezida abahaye batazakiyambura kandi mu rwego rwo kumushimira bazafata neza ibyo abagejejeho bagakora cyane kugirango biteze imbere bateze imbere n'igihugu. Yasezeranije ko bazabumbatira ubumwe, bashyigikira indangagaciro z'umuco nyarwanda, bitabira gahunda zose za Leta kugirango birinde ikintu kibi cyose cyateza umutekano mucye aho batujwe.

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro IDP MV ukaba uteganijwe mu minsi micye iri imbere

 

Inkuru ya NSENGIMANA J.Damascene,

District Land Valuator, akaba anashinzwe gukurikirana inyubako za IDP MV

Share Button