Uyu munsi tariki ya 3/12/2017 mu Karere ka Nyamagabe kimwe n'ahandi hose mu Gihugu ndetse no ku isi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga. Insanganyamatsiko iragira iti: Impinduka ziganisha ku iterambere rirambye kandi ridaheza.

Uyu munsi wizihirijwe mu Mirenge yose igize Akarere. Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye mu murenge wa Mushubi.

 

Muri uyu munsi mukuru hari Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo KABAYIZA Lambert, Umuhuzabikorwa wungirije w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga ku rwego rw'Intara, madamu Consolee Mukakarangwa, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga ku rwego rw'Akarere, Kanamugire Alphee , Uhagarariye Ingabo, Uhagarariye Police, zone ya Mushubi, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Mushubi, Inzego z'abafite ubumuga mu Murenge, Abakozi b'Umurenge n'abaturage baje gushyigikira abafite ubumuga.

Uyu munsi waranzwe n'ibikorwa bikurikira no kwishimira uko abafite ubumuga bitabwaho na Leta y'Ubumwe byagaragaye mu mbyino n'indirimo, ubuhamya bwatanze n'abafite ubumuga ndetse n'inzego zabo, byagaragaye kandi mu muvugo wavuzwe n'ufite ubumuga.

Mu ijambo ry'uhagarariye abafite ubumuga ku rwego rw'Umurenge, yagaragaje bimwe mu bikorwa by'indashyikurwa bagezeho binyuze muri koperative. Hamuritswe imwe mu myambaro yadozwe na bamwe mu banyamuryango bafashijwe mu kwiga ubudozi.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Abafite ubumuga ku rwego rw'Akarere na we yagaragaje bimwe mu bikorwa byakozwe ku rwego rw'Akarere byiganjemo ubuvuzi, uburezi, imishinga,....

Uwo ku rwego rw'Intara yabigarutseho agaragaza uko Leta y'Ubumwe yahaye agaciro abafite ubumuga.

Uwatanze ubuhamya yagarutse ku buryo yiteje imbere afashijwe n'umuryango we utaramuhaye akato ahubwo ukamwitaho mu bumuga bwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe w'Agateganyo, mu ijambo rye kimwe n'abamubanjirije bashimiye abaturage baje gushyigikira abafite ubumuga kandi bakaza ari benshi. Yagarutse ku nsanganyamatsiko agaragaza ko iterambere rirambye ari iridaheza abafite ubumuga. Yabigaragaje avuga ko hari amazina apfobya abafite ubumuga atagikoreshwa mu Gihugu. Yijeje abafite ubumuga ko Akarere kazakomeza gushyigikira ibikorwa bibateza imbere.

Hakozwe kandi igikorwa cyo gutanga ubufasha ku miryango 5 ifite abafite ubumuga: muri uyu muhango imiryango 5 yatoranije yahawe ubufasha; matela 1 n'ihene 1 kuri buri muryango. Bakanguriwe gufata neza iryo tungo kugira ngo ribagirire akamaro; bahabwa matela bakangurirwa kugira isuku no gukomeza kwita ku bafite ubumuga.

Ubwanditsi

Share Button