Kuri uyu wa 8.12.2017u nzu mberabyombi y'Ikigo Mpahabwenge CKC mu murenge wa Gasaka habereye inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw'imihigo y'akarere n'iyabandi bafatanyabikorwa mu kwegegereza abaturage imihigo Nyamagabe . Iyo nama ikaba yacaga ako kanya kuri Radiyo RC Huye.

 

Mu batumirwa bitabiriye yateguwe na ADENYA ku nkunga ya NPA hari Bwana KABAYIZA Lambert Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyamagabe, Vice Prezida w'inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe Mathias NGEZENUBWO, Bwana Jean de Dieu Umuyobozi ku rwego rw'igihugu wa NPA madamu Roisin Devale, GAKWAYA Pancras umunyamabanga w'umunyabanga w'inama y'ubutegetsi ya ADENYA.

Iyo nama ikaba iri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wa PPIMA(Pubic policy information monitoring agency) yitabiriwe kandi n'abakozi b'Abakare ,abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'utugali uyu mushinga ukoreramo, n'abafatanyabikorwa bakorera mu karere.Mu biganiro 2 byagejejwe kubitabiriye inama hari icyatanzwe na bwana Habimana Sylvain cyibanze kubyo abaturage bagaragaza nk'ibyagombye kwihutirwa mu bikorwaremezo biteganywa mu karere ka Nyamagabe. Nu kiganiro cya 2 Umuyobozi w'Ishami ry'Igenamigambi mu karere ka Nyamagabe Karemera Jean de Dieu yagaragaje ibyo igenamigambi ry'Akarere riteganya mu gukemura muri ibyo bibazo abaturage b'imirenge ya Tare, Buruhukiro,Mushubi na Nkomane umushinga PPIMAukoreramo bagaragaje. Nyuma y'ibiganiro urubuga rwahawe abari mu cumba cy'inama n'abakoresha imbuga zindi ngo batange ibitekerezo dore ko ikiganiro cyahita inyumva nkumve kuri RC HUYE.

Ibisubizo by'ibibazo byagiye bibazwa byasubijwe ahanini n'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo Kabayiza Lambert wagaragaje ko ubuyobozi bushima kandi bushyigikiye uruhare rw'abaturage mu kugaragaza ibibakorerwa. Ubuyobozi bwagaragaje ko bufite ubushake bwo gukemura ibibazo by'abaturage ariko ko bitakemukira rimwe abaturage bakaba bazasobanurirwa impamvu hari ibyo baba bifuje bitajya mu iteganyabikorwa.

Jados

Share Button