Assiel Musabyimana uherutse gutorerwa kuba Musenyeri wa Diyoseze ya Kigeme mu Itorero ry’Angilikani mu Rwanda uyu munsi yimitswe ahabwa inkoni y’ubushumba kuri stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe. Ni mu birori kandi iyi Diyosezi yizihizaga isabukuru y’imyaka 25.

                 Mgr Onesphore Rwaje niwe wayoboye uwo muhango wo kwimika Musenyeri Assiel

 

Amaze gutoranywa, kwimikwa no guhabwa inkoni y’ubushumba, Musenyeri Musabyima Assiel yavuze ko azashyira ingufu mu kwita ku bana b’imfubyi, abaturage bakennye, abababaye n’abakomeretse kugira ngo abayobore mu nzira nziza ituma babaho neza.

Yagize ati “Nzashyira ingufu mu kwita ku bana b’imfubyi bashyirwa mu mashuri kugira ngo bige bazabe abagabo, tuzita ku bababaye n’abakomeretse kandi tuzafasha abakene tubereka inzira yo gusohoka mu bukene kugira ngo bagire ubuzima bwiza n’amajyambere."

Mgr Assiel yabwiye abari aho ko azashyira ingufu mu kwita ku bana b’imfubyi bashyirwa mu mashuri

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta barimo Guverneri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase; Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe w’agateganyo KABAYIZA Lambert,  inzego z’umutekano, Abasenateri n’abihayimana bo mu matorero atandukanye yo mu Rwanda no mu mahanga.

Icyo gikorwa kitabiriwe n'abanyacyubahiro barimo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yavuze ko amatorero n’amadini ari abafatanyabikorwa bakomeye ba Leta, by’umwihariko asaba EAR gukomeza gushyira imbaraga mu kurera abana b’u Rwanda, kurwanya amakimbirane yo mu miryango no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza n’iterambere.

Yagize ati "Icyo tubasaba ni uguharanira guteza imbere amahoro mu muryango, ukaba umuryango urangwa n’amahoro, murinda abana ibiyobyabwenge, hitabwa ku burere buboneye kugira ngo umuryango nyarwanda ukomeze kuba igicumbi cy’amahoro."

Musenyeri Mukuru wa EAR mu Rwanda, Onesphore Rwaje, niwe wayoboye umuhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Gikongoro amusaba kugera ikirenge mu cy’uwo asimbuye, amwizeza ko bazakomeza ubufatanye hagamijwe guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mukuru yasabye Musenyeri mushya kwita cyane ku muryango  kugira ngo nawo wite ku rubyiruko rwubake igihugu giteye imbere kandi gifite amahoro.

 

                       Abandi bepiskopi b’itorero ry’Abangilikani bamusengeye

Uyu munsi kandi Diyosezi ya Kigeme yizihije isabukuru y’imyaka 25 ibayeho, uyu Musenyeri Musabyimana akaba abaye Musenyeri wa Gatatu w’iyi Diyosezi.

 

Uyu munsi kandi hizihijwe isabukuru y’imyaka 25 iyi Diyosezi imaze

Musenyeri Assiel Musabyimana yari Pastoro kuri Paruwasi Abera bose, ni umugabo ufite umugore n’abana batatu.

Jados

Share Button