Mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka zigenda zigaragara mu bucukuzi bw'amabuye na kariyeri, Ku wa 16/01/2018, mu Karere ka Nyamagabe, mu cyumba cy'inama cya FOREST GARDEN HOTEL, habereye amahugurwa y'abakora umurimo w'ubucukuzi bw'amabuye, ibumba na kariyeri ku bijyanye n'ubuzima n'umutekano ku kazi. Amahugurwa akaba yarateguwe na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo.

Amahugurwa yitabiriwe n'abakora uwo murimo 21, kuko hari company 7 kandi buri Company ikora uwo murimo yari ihagarariwe n'abantu 3.

Abahuguwe bibukijwe ibiteganywa n'itegeko ry'umurimo No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009, aho basabwe kujya bita cyane ku kurinda umutekano w'aho bakorera mu rwego rwo kwirinda impanuka zibera ku kazi, kugira ngo ubuzima bw'abahakora butajya mu kaga.

Basabwe kandi ko ahatari komite y'ubuzima n'umutekano ku kazi bazishyiraho kugira iyo komite ijye igenzura ibigomba kubahirizwa aho akazi gakorerwa.

Basabwe kandi kujya baha abakozi bakoresha amasezerano y'akazi yanditse, kubatangira imisanzu mu Kigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), no kubahembera kuri banki.

Ikindi basabwe ni ukwirinda gukoresha abana babavutsa amahirwe yo kwiga kuko ari ukubahohotera babajyana mu mirimo mibi batarageza imyaka y'ubukure, banamenyeshwa ko abazajya bakoresha abana bazajya bacibwa amande ateganywa n'amabwiriza ya MInisitiri w'Abakozi ba Lata n'Umurimo, kuko ateganya ko umukoresha ukoresha umwana imirimo mibi acibwa amande kuva ku 100,000 kugeza kuri 500,000 bigo bitanditse na 500,000 kugeza kuri 1,000,000 ku bigo byanditse.

Abahuguwe bishimiye amahugurwa bahawe kandi biyemeza kuzashyira mu bikorwa ibyo bahuguwe.

Inkuru ya

MUTESAYIRE Gloriose

Umugenzuzi w'Umurimo mu Karere ka Nyamagabe

Share Button