Uyu munsi kuwa 27/01/2018 mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika mu gishanga cya Cyogo habereye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2018 tukaba twifatanyije na Nyakubahwa Perezida w'Inteko ishinga amategeko Umutwe w'Abadepite Madamu Mukabarisa Donathille hamwe n'itsinda ry'abadepite yari ayoboye,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Bwana Bushayija Geoffrey, Umuyobozi wa police mu Ntara y'Amajyepfo,Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyamagabe, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo Bwana Kabayiza Lambert , Vice Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe n' abandi bayobozi batandukanye,muri uyu muganda kandi Nyakubahwa Perezida w'Inteko ishingamategeko akaba yatangije igihembwe cy'ihinga cya 2018B aho hatewe imbuto y' ibigori kuri ha 5 mugihe ubuso bwose buteguye buzahingwaho ibigori mu gishanga cya Cyogo ari ha 50. Intumwa za rubanda 21 nizo zitabiriye uwo muganda aho zifatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo ,inzego z'umutekano, n'abakozi b'Akarere,umurenge n'utugali tugize umurenge wa Cyanika. Nyuma y'uyu muganda intumwa za rubanda zaboneye ho akanya maze ziganira n'abaturage. Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Perezidante w'umutwe w'abadepite Hon MUKABALISA Donatilla yagarutse cyane ku kamaro ko gukorera hamwe kuko bituma abaturage bongera umusaruro,babonera ifumbire ku gihe, kandi bakabona n'imbuto nziza. Yagarutse kuri gahunda ya guverinema y'imyaka 7 maze asaba abaturage kuzafatanya kugirango ibikubiyemo byose tuzabikore kuko aribwo tuza duteye umukuru w'igihugu ingabo mu bitugu. Yagize ati:"Umukuru w'igihugu ahora adusaba gukora cyane,tukigira tukihesha agaciro kuko usabiriza aba nta agaciro afite imbere y'uwo asaba". Yagarutse kandi ku kugira umuco w'isuku haba aho tuba,ku myambaro,ubwiherero.... ndetse no kugira amafunguro atunganye kandi ahagije. Ibyo yabyerekanye nk'umuco wo gukunda igihugu n'abanyagihugu ari nabyo byagiye biranga intwari z'u Rwanda tuzikana buri gihe kandi twizihiza buri mwaka kuya 1 z'ukwezi kwa kabili. Nkuko babigenza iyo basuwe abaturage ba Cyanika batumiye abashyitsi babo maze bacinya akadiho aka bakunze kwita Umutanyurankanda.

Masabo Martin PRO Nyamagabe

Share Button