Iyi Ni insanganyamatsiko yaranze icyumweru cy'ubwunganizi mu mategeko mu gihugu

By'umwihariko icyo cyumweru cyashorejwe kuri uyu wa26/1/2018 mu kagali ka Ruhunga,umurenge wa Kibilizi ho mu karere ka Nyamagabe.

Umushyitsi mukuru muri wo muhango yari Dogiteri Kayihura Muganga Didace waje ari intumwa ya Minisiteri y'ubutabera akaba n'umuyobozi w'ikigo kigisha amategeko kiri mu karere ka Nyanza(I.L.P.D) .

Yaraherekejwe na procureur VITAL waturutse ku rwego rwa C.N.L.G, bwana Kalisa Charles umuhuzabikorwa w'abafasha mu by'amategeko (MAJ) na bwana Murama Charles wari intumwa ya minisiteri y'ubutabera n'abaturage bagera kuri 200 bitabiriye.

Prokireri VITAL yagarutse ku itegeko rigenga umutungo w'abashakanye ,impano n,izungura

Aho yibanze cyane ku manza z'imboneza mubano agaragariza abari aho ko umugore ariwe wambere uzungura umugabo we iyo yitabye Imana kandi ko umunani atari itegeko nka mbere ko ari impano ababyeyi baha anaba babo.

Bwana Murama we yibanze kuruhare rw'abunzi aho yagaragaje ko abunzi iyo bakoze neza bafasha muri byinshi kandi iyo bakoze nabi bangiza byinshi abaneraho kubasaba kuba inyangamugayo koko,kuko iyo bakoze nabi nabo babihanirwa n'amategeko.

Umushyitsi mukuru bwana Didace we yerekanye uruhare rw'amategeko muri rusange arinako agaragazako ntawakwitwaza ko yishe itegeko atarizi kandi ryarasohotse kuko riba rwashyiriweho kuturinda kandi rikagira n'ibyo ridutegeka.

Yongeye kugaragaza ko amategeko agiraho kurengera abaturage maze aboneraho gusaba abaturage ko bajya bayubahiriza cyane cyane mu kurangiza imanza kuko biba ari ibyemezo byafashwe n'inkiko.

Yasabye abaturage ko bikunze bajya birangiriza ibibazo bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko ,cyangwa byananirana bakabanza kugisha inama abafasha mu by'amategeko kuko bazitanga nta kiguzi batse

Muri iyi nama abaturage nabo baboneyeho bibariza ibibazo bimwe birakemuka ibindi bihabwa umurongo.Ndetse hari ni ibizakomeza gukurikiranwa cyane cyane nk'ibireba akarere.

Abaturage bishimiye ko abanyamategeko baberejwe ndetse bifuza ko bishobotse bajyezwa no mu mirenge cyangwa iki cyumweru kikajya kiba kenshi.

Masabo Martin

Share Button