Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe yatoye Umuyobozi mushya w'aka karere .

 

 

Uwamahoro Bonaventure watorewe kuba Meya wa Nyamagabe

 

Uhagarariye Komisiyo y'Amatora yagaragaje ko umwanya wa Meya wegukanywe na Uwamahoro Bonaventure, akaba ari na we mukandida wamamajwe bwa mbere hakurikiraho Mujawayezu Louise bari bahanganye.

Aya matora yitabiriwe n'abashyitsi barimo Madamu Rose Mureshyankwano Guverineri w'Intara y'Amajyepfo

Uwamahoro yabonye amajwi 324 kuri 337 bagombaga gutora naho Mujawayezu Louise agira amajwi 13 gusa.

 

Aya matora yabaye nyuma yo kurahiza abajyanama bashya ari bo Kabaganwa Josephine uhagarariye umurenge wa Kitabi na Uwamahoro Bonaventure uhagarariye umurenge wa Kamegeri.

Nyuma yo guhagarikwa na Njyanama y'Akarere yo ku wa 22/11/2017 kwa Mugisha Philbert wari umuyobozi w'ako karere, Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe yari yemeje Kabayiza Lambert kuba Umuyobozi w'Akarere by'agateganyo akaba ari we wari ayoboye kugeza ubu.

Uwamahoro Bonaventure w'imyaka 40 watorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yavukiye mu Murenge wa Mugano; ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n'abana batatu.

Afite impamayabushobozi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's Degree) mu bijyanye n'iterambere yakuye mu Busuwisi mu 2010.

Uwamahoro Bonaventure yari asanzwe ari umuyobozi w'Igenamigambi, ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi bw'Abakozi muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA) kuva muri Kamena 2012.

Turacyabakurikiranira iyi nkuru.............

network@nyamagabe.gov.rw

 

 

Share Button