Ku wa gatanu taliki ya 9 Gashyantare 2018, nibwo Akarere ka Nyamagabe kabonye Umuyobozi wako bwana UWAMAHORO Bonaventure atowe akanahita anarahirira uwo munsi inshingano nshya ze yari amaze gutorerwa zo kuyobora Akarere ka Nyamagabe.

 

Ni muri urwo rwego rero, uyu Muyobozi n' itsinda yari akuriye rigizwe n' Umuyobozi w' Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry' Imibereho myiza y' Abaturage, Madame MUJAWAYEZU Prisca n' Umuyobozi ukuriye Police mu Karere, SUPT Gaspard TWEGERANYA basuye Abaturage b' Umurenge wa Mugano ho mu Karere ka Nyamagabe, mu rwego rwo kuganira na bo no gufata ingamba zo kurushaho kunoza iterambere ry' imibereho myiza y' abatuye uyu Murenge n' Akarere ka Nyamagabe muri rusange.

Atanga ijambo ry' ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umurenge wa Mugano, bwana HAGENIMANA Pacifique, yagaragarije abashyitsi imiterere y' Umurenge, ibyiza byawo ndetse n' imbogamizi zimwe na zimwe zishingiye kuba nta bikorwaremezo bihagije Umurenge ufite ariko zitababuza kuvuza inshingano zabo n' Intore zizi kwishakira ibisubizo.

Abashyitsi bafashe ijambo, bose bibanze ku ngingo eshatu (3) z' ingenzi mu biganiro batanze ari zo: Umutekano, Isuku no Gukunda Umurimo.

Mu ijambo rye Umuyobozi wa Police mu Karere, yavuze ko umutekano ariwo uhatse ibindi bintu byose bityo ugomba kurindwa mu buryo bwose bushoboka binyuze mu kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge, mu kuba ijisho rya mugenzi w' undi no gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya Umutekano, ndetse no mu kurara amarondo uko bikwiye.

Umuyobozi w' Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu, mu kiganiro yagiranye n' Abaturage b' Umurenge wa Mugano, yatanze impanuro zibanze ku kubakangurira kunoza isuku haba ku mubiri, ku myambaro ndetse n' aho batuye. Yavuze ko nibagira umuco wo gukorera hamwe mu masibo yabo nk' Intore, byanze bikunze bazagera ku byo bifuza byose. Yagarutse kandi ku byiza byo kwambara inkweto, anakangurira abaturage kwirinda no kurandura burundu amavunja ndetse no kugira ubwiherero bukwiriye, byose ni mu rwego rwo kurwanya no guca umwana wo soko y' indwara nyinshi.

Mu ijambo ry' Umuyobozi w' Akarere nawe yageneye abaturage, yashimangiye ko umutekano ari uguhozaho, ko bagomba kuwushyira ku mutima bakawugira uwabo kuko nta nakimwe umuntu yabasha gukora adafite umutekano. Yashishikarije kandi abaturage kuvana amaboko mumufuka bagakora bakiteza imbere dore ko n' igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza bwiza bwitaye ku muturage, ibi rero bikwiye kubanzwa umusaruro. Yagarutse kandi nawe ku bantu bamwe na bamwe bakirangwaho Umwanda mu buryo bunyuranye, avuga ko bagomba kubigira amateka bigacika burundu. Abaturage nabo bamwijeje nanamusezeranya ko bagiye gukora ibishoboka byose bagakemura burundu ikibazo cy' umwanda.

Hanabayeho kandi kwinigura abaturage nabo bagaragaza bimwe mu bibazo bafite, inzego zose zari ziteraniye aho zifatanya kubishakira ibisubizo birakemuka. Nyuma abaturage bagaragaje ko bishimiye umuyobozi wabo mushya bacinya akadiho.

 

Inkuru ya KURUNDENGERE Aimable, Imboni ya ICT mu Murenge wa Mugano.

</ing>

Share Button