Iyo nteruro yavuzwe na Hon Guveriverineri w’Intara y’Amajyepfo kuwa 9/2/2018 ubwo umuyobozi w’Akarere ka  Nyamagabe bwana Uwamahoro Bonaventure yari amaze gutorerwa  kukayobora.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere yafashe gahunda yo kwita ku bibazo by’abaturage yitabira inteko z’abaturage dore ko arinaho ibyinshi bicocerwa.

Kuri uyu wa 13/2/2018 akaba yari yawugeneye umurenge wa Gasaka mu Mparirwamihigo hall niho yahuriye n’abaturage bo mu tugali twa Nyamagali ,Nyabivumu na Ngiryi.

Muri urwo ruzinduko yaraherekejwe na Vice mayor ushinzwe imibereho myiza,ndetse n’inzego z’umutekano.

Mu kiganiro abo bayobozi bagejeje ku bitabiriye Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza Madamu Prisca Mujawayezu yibanze cyane ku isuku naho yagaragazwa hose :mu ngo ,ku myambaro  ku mubili,muisoko,mu tubali no muburiro ndetse n’ahandi  hose abantu bahurira ari benshi.Abaturage biyemeje kujya bayigenzura  ngo barebe uko  bayigira umuco.

Naho umuyobozi w’akarere bwana Uwamahoro Bonaventure  yagarutse cyane ku ubufatanye bugomba kuranga abayobozi n’abayoborwa.yagize ati:”ibyo tubabwira ni imirongo migali y’ibikorwa tugomba kubafasha kugera ho;ariko se mwebwe mwumva neza ko inyungu zambere ari izanyu”.Nyuma yo kuganira ku mirongo migali ya gahunda Guverinoma yifuza ko yagezwa ku banyarwanda bose baboneyeho maze baha abaturage ijambo  nabo babagaragariza akabari ku umutima .

Ibibazo byinshi byabagejweho muri rusange ni ibijyanye n’imibereho myiza  kandi byose byahawe umurongo byakemurirwamo. Dore ko muri gahunda rusange nta ngamba Akarere kagifata kuko kazifashe zihagije ahubwo ubu kiyemeje kujya karagaza ibyagezweho gusa,mu gukemura ibibazo bidindiza imibereho y’abagatuye.

 

Masabo Martin

PRO Nyamagabe

Share Button