None kuwa 22/2/2018 Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bwana Bonaventure Uwamahoro ari kumwe n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya company yitwa WHEAT VENTURES HOLDING PLC, Bwana François Kanimba,batangije ibikorwa by'umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw'ingano hasinywa amasezerano y'ubufatanye hagati ya company n'abaturage bo mu mirenge ya Buruhukiro na Gatare.

Muri ayo masezerano abaturage bemeye gutanga ubutaka bwabo ngo bukorerweho n'uwo mushinga ariko bukodeshejwe.

Ayo masezerano yabanjirijwe no gusura imwe mu mirima izahingwaho ingano iherereye ahitwa Kizamyamuriro ho mu murenge wa Buruhukiro.

Amasezeano yasinywe ateganya ko company izakodesha imirima y'abaturage ku giciro cy'ibihumbi ijana kuri ha,igatanga ifumbire n'imbuto ikishyura imirimo y'amaboko yose izakorwa kuva ihinga ritangiye kugeza isarura ry'ingano rirangiye.

Campany kandi izatwara inagurishe umusaruro ku ruganda Gitare Mills.

Banyirimirima bo icyo basabwa ni ukubungabunga imirima kugirango umusaruro uzabe mwinshi kandi mwiza.

Nyuma yo kugurisha umusaruro uzaba wabonetse bazagabana inyungu ku gipimo cya mirongo itanu kuri mirongo itanu ku ijana.

Kugirango uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa hari ibigomba kubanza kwitabwaho nko kubanza gutunganya umuhanda wazafasha kugeza ku baturage ibyibanze bunvikanyeho no gutwara umusaruro uzaba wabonetse.

Ikindi kihutirwa ni uguteganya ko ingano zera kuri ha 1 zakwiyongera zikava kuri toni 2.5 zikagera byibura kuri toni 4. Kugeza ubu ubuso bwakusanyijwe ni ha 56 kandi niba umushinga ubyaye inyungu zifatika ubu buso bukaziyongera.

Imbogamizi ya gatatu bazabanza gutekerezaho ni ijyanye no kubona ubuhunikiro bw'umusaruro. Aha bumvikanye ko hazifashishwa ubuhunikiro busanzwe bufitwe n'abaturage bo mu mirenge twavuze haruguru, maze company yo ikazabarebera ko ubwo buhunikiro bwujuje ubuziranenge kugirango umusaruro utangirika nabwo kandi bukazakodeshwa ku giciro bazunvikanaho.

Uyu mushinga biragaragara ko uzateza imbere abahinzi b'ingano muri iriya mirenge ndetse no mu yindi mirenge ihinga ingano kuko bazaba babonye umuterankunga kandi n'isoko rikaba ribegerejwe.

MASABO Martin

PRO Nyamagabe

Share Button