Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018 habaye umuganda rusange mu mirenge yose igize akarere ka Nyamagabe.

 

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure areba uko umuganda uri gukorwa

Ku rwego rw'Akarere umuganda wabereye mu kagari ka Nyamugari ho mu murenge wa Gasaka ukaba witabiriwe kandi n'umuyobozi w'ako karere Bwana UWAMAHORO Bonaventure.

Mu bikorwa byakozwe harimo gusibura imiferege no gutema ibihuru bikikije imihanda y'amabuye yiganje aho bita mu kiyovu ndetse no gukuraho imyanda igenda igaragara muri ako gace,

Muri uwo muganda abaturage bifatanyije n'inzego z'umutekano, ingabo z'igihugu, Polisi, abacungagereza naba Dasso.

Nyuma y'umuganda Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yatanze ubutumwa ku baturage ba Gasaka . Yashimye abaturage igikorwa cyo kwihesha agaciro bamaze gukora mu gikorwa cy'umuganda , akomeza abasaba kwimakaza umuco w'isuku ndetse anasaba abaturage gushyiraho umuganda udasanzwe ku hantu hakigaragara umwanda ukabije,ndetse no gufashanya mu ngo cyane ku miryango itaragira ubwiherero cg ikirwaje amavunja .

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yatanze impanuro nyuma y'umuganda uri gukorwa

Yagarutse ku kubumbatira umutekano , guca inzoga z'inkorano , no kurwanya ibiyobyabwenge byose by'umwihariko mu rubyiruko, yasabye abaturage kwitabira irondo bahashya abajura n'abandi bose bahungabanya umutekano.

Umuyobozi w'Akarere kandi yamenyesheje abaturage ko ubu bagiye kujya bagezwaho amaraso ku bitaro bya Kigeme yo gutabara indembe hifashishijwe indege za Drones .

Yasoje asaba ubufatanye bwa buri wese mu gutuma Akarere ka Nyamagabe gatera imbere muri byose.

Uyu muganda kandi ukaba witabiriwe na Perezida w'Inama Njyanama Bwana Ndahindurwa Fiacre hamwe n'abandi bagize Inama Njyanama y'Akarere batuye Gasaka, inzego z'umutekano nabayobozi b'ibigo bitandukanye bikorera muri Gasaka.

Jados

Share Button