Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w'Umugore. Mu karere ka Nyamagabe kimwe n'ahandi mu gihigu hose wizihijwe ku rwego rwa buri murenge.

Hon. Depite MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline yari Umushyitsi Mukuru mu ibirori byabaye ku rwego rw'Akarere mu Murenge wa Cyanika aho ibi birori kandi byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana UWAMAHORO Bonaventure, Madamu NYIRANTAGORAMA Marie Therese umuyobozi wa CNF, Inzego z'umutekako Abagize Inama Njyanama y'Akarere bo mu murenge wa Cyanika, Komite y'Inama y'igihugu y'abagore CNF n'Abafatanyabikorwa batandukanye. Mu ijambo rye Ho Jacqueline yashimye uburyo Igihugu cy'u Rwanda cyatanze amahirwe angana kubana bacyo, yashimye uburyo Leta yagiye ishyiraho amategeko meza aha ijambo buri wese, yasabye imiryango ikibana nabi kubana neza buzuzanya kandi bafashanya, mu Rwanda tukarandura ihohoterwa iryo ariryo ryose, yasabye ko umuryango uba urugero rwiza rwabo urera.

Yongeye gusaba Ababyeyi n'Abagabo ba Nyamagabe kurwanya kugwingira kw'Abana asaba umuryango gusubira ku nshingano z'umuryango, babane mu rukundo, bahuze imbaraga nibwo bazagera kuri byinshi.

Yashimye Umugoroba w'Ababyeyi ko ukora neza mu Karere ka Nyamagabe , asaba ko ari igihe cyiza cyo kuwubyaza umusaruro.

Mu murenge wa Gasaka ho umunsi mpuzamahanga w'Umugore wizihirijwe mu kagari ka Kigeme aho abaturage bifatanyije na Hon. Depite MUHONGAYIRE Christine wari umushyitsi Mukuru muri ibyo birori , aho byaranzwe n' Akarasisi, kumurika (exposition) ibyagezweho n'abagore, imbyino,ubuhamya bw'abiteje imbere.

Ibi birori kandi byitabiriwe n'Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madame MUJAWAYEZU Prisca, Madamu Uwizeyimana Fortunee Commissaire w'ubutabera CNF District level, CNF komite Ku rwego rw'umurenge n'abandi ba Mutimawurugo ku Murenge abafatanyabikorwa batandukanye n'impunzi ziri nkambi ya Kigeme.

Uyu munsi wanizihijwe kandi mu murenge wa Kaduha aho wizihitijwe mu kagari ka Nyabisindu

Muri ibyo birori umurenge wifatanyije n'intumwa y'akarere bwana BANGIRIYIKI Simeon umukozi ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi ndetse na Karangwa Jules Cesar uhagarariye urwego rw'abinjira n'abasohoka mu karere ka Nyamagabe.

Bwana Simeon mu butumwa yatanze yashimiye umugore uruhare agira mu kwiteza imbere k'umuryango abagaragariza agaciro n'amahirwe abazengurutse ko bagomba kuyabyaza umusaruro ,kwirinda amakimbirane y'ingo kuko bibasubiza inyuma mu iterambere.

Share Button