Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 92, Imirenge 17 na Abashinzwe Irangamimerere na Notariat 17 bahawe ibiganiro bibafasha kunoza inshingano zabo.

Mu cyumba cy’Akarere “Imparirwamihigo Hall”, habereye inama yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 92, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 17 n’Abakozi b’Imirenge 17 bashinzwe Irangamimerere na Notariat . Muri iyo nama hari hatumiwemo 307Bde Col Theodimir BAHIZI, DPC Issa BACONDO na “Migration Officer” KARANGWA Jules Cesar. Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imari Bwana Kabayiza Lambert. Muri iyo nama, Abayobozi ku rwego rw’Akarere batanze ibiganiro n’impanuro zitandukanye.

Ku bijyanye n’abaturage basaba ibyangombwa,“Migration Officer” mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru yasobonuriye abari mu nama ko Abayobozi b’inzego zibanze bagomba kurangwa n’ubushishozi mu gutanga ibyangombwa. Mu gihe bagiye guha abaturage ibyemezo basabwa gushingira ku bimenyetso bifatika kandi bagasabwa kumenya impamvu uwo muturage ari gusaba ibyangombwa. Ku bijyanye n’abaturage batari mu gihugu basaba ibyangombwa, bisaba ko banyuza ubusabe bwabo kuri “Embassy” kugirango hatabamo kwibeshya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imari  yibukije gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, yibukije abari mu nama ko icyunamo cyategurwa neza. Abayobozi basabwe gukangurira Abaturage basabwe kwitabira. Ikindi yasabye abayobozi bitabiriye inama, ni ugusaba Abakozi b’Imurenge kuzakurikirana uko ibiganiro bitangwa mu Tugari n’Imidugudu. Yibukije ko Abaturage bagomba kubungabunga umutekano mu gihe cy’icyunama. Aha basabwe gukoresha neza amarondo, gucunga ahantu hari inzibutso.

Ku bijyanye no gukemura ibibazo bibangamiye abaturage “Human Security issues”, Bwana Kabayiza Lambert yibukije ko ibikorwa byatangijwe by’isuku, kubakira abatishoboye, n’ibindi bikwiye gukomeza kandi yagaragaje ko bizagerwaho habayeho ubufatanye.

Ku bijyanye n’Umutekano, abayobozi bibukije ko uruhare rwa buri wese mu mutekano ari ngombwa. Abayobozi bibukijwe ko ubukungu n’umutekano byuzuzanya. Bagaragarijwe ko umuturage iyo ashonje, abana be batiga, abaturage babayeho nabi, byagaragye kobiteza umutekano mucye. Umutekano w’abantu n’ibintu n’ingombwa. Umutekano ushinzwe abantu bose cyane cyane abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Inama yaranzwe no gutanga ibitekerezo kandi ibiganiro byari bishimishije.

BANGIRIYIKI Simeon

Territorial Administration and Decentralized Governance Officer

Nyamagabe District.

Share Button