Gufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu burezi bw’imyuga ni intego Akarere ka Nyamagabe kashyize imbere kandi gakomeyeho.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 4/4/2018 ku kigo cy’Urubyiruko cya Nyamagabe (NYAMAGABE YEGO CENTER) giherereye i Nyagisenyi hafi ya Stade Nyamagabe habereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi( certificate) ku rubyiruko 401 rwahawe amahugurwa y’igihe gito mu myuga iciriritse ari yo: Ubudozi, gukoresha neza Mudasobwa, gutunganya imisatsi, guca inzara no gusuka, gushushanya no kwandika ku myenda( Arts).

Uru rubyiruko rukaba rwarahawe amasomo ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe n’umushinga GHDF( Global Humanitarian and development foundation) ukorera mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamagabe.

Mu ijambo rye umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe bwana UWAMAHORO Bonaventure yagarutse ku mahirwe urubyiruko rw’u Rwanda rufite rugomba kubyaza umusaruro. Aha yagize ati” Rubyiruko rero, izi mpamyabumenyi mubonye zijyanye n’imyuga mwize muzazibyaze umusaruro kuko aya ni amahirwe urubyiruko rw’ahandi rudafite

 

Inkuru ya IRAKARAMA Gabriel.

Umukozi ushinzwe urubyiruko umuco na siporo

Share Button