Mu rwego rwo gutanga amahirwe n’uburyo bwo guhuza abaturage mu Mirenge yabo hagamijwe guteza imbere Siporo mu mikino itandukanye himakazwa imiyoborere myiza kuri uyu wa 4/4/2018 kuri Stade ya Nyamagabe habereye imikino isoza amarushanwa Umurenge Kagame cu 2018 ku rwego rw’Akarere.

 

Ni imikino yitabiriwe n’abaturage benshi batuye ako Karere bari baje kwihera ijisho imikino itandukanye yabahuje. Muri iyo mikino harimo: Gusiganwa ku maguru( Athletism) n’umukino w’umupira w’amaguru mu bakobwa n’abahungu.

Abarushanijwe mu gusiganwa ku maguru birutse mu byiciro bikurikira: M100( abahungu n’abakobwa), M1500( abahungu n’abakobwa), M3000( Abakobwa) na M5000 zirutswe n’abahungu.

Mu mupira w’amaguru hakinnye amakipe ya: -KAMEGERI vs BURUHUKIRO( Abakobwa)

                                                                          -GASAKA vs GATARE( Abahungu)

Ni imikino yaranzwe n’imvura nyinshi ariko itigeze ikanga amakipe kuko ishyaka ryari ryinshi kuri Stade bityo yaje kurangira Umurenge wa Buruhukiro utwaye igikombe n’intsinzi y’ibitego 3 ku busa bwa Kamegeri mu bakobwa  naho mu bahungu igikombe cyatwawe n’ikipe y’umurenge wa Gatare nyuma yo kwigaranzura ikipe y’umurenge wa Gasaka ikayishyura igitego cyari cyatsinzwe mu gice cya mbere maze bageze muri Penaliti Gatare itsinda penaliti 9 kuri 8 za Gasaka ibikombe byombi biba byambutse Rukarara!

Iyi mikino yitabiriwe n’abayobozi b’Akarere batandukanye, barimo Komite nyobozi y’Akarere yose n’inzego z’umutekano zitandukanye.

Mu butumwa bwahatangiwe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe bwana UWAMAHORO Bonaventure yasabye abaturage gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza no guteza imbere impano z’urubyiruko binyuze mu mikino itandukanye.

Abatsinze batatu ba mbere mu gusiganwa ku maguru bambitswe imidari n’abayobozi batandukanye naho amakipe yatsinze ahabwa ibikombe n’ibahasha y’amafaranga. Abatsinze bose bazakomeza ku rwego rw’intara by’umwihariko umupira w’Amaguru Akarere ka Nyamagabe ku ikubitiro kazakina n’Akarere ka Huye ya Nyamagabe.

Inkuru ya IRAKARAMA Gabriel.

Umukozi ushinzwe urubyiruko umuco na siporo.

Share Button