Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na Hon. Senateri Richard SEZIBERA mu gikorwa cyo gutangiza kwibuka ku nshuro 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

Ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe iki gikorwa cyabaye ku wa 7/4/2018 mu Karere ka Nyamagabe Umurenge wa Mushubi, Akagari ka Gashwati mu Mudugudu wa Muhembe. Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe no gusobanurira abitabiriye amateka yaranze Jenoside mu mudugudu wa Muhembe hakurikiraho gushyingura mu cyubahiro umubiri w’inzirakarengane yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mur Mata 1994 no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mushubi.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gushimangira insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” KWIBUKA TWIYUBAKA”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe bwana Uwamahoro Bonaventure wari umusagwa mukuru muri uyu muhango wo kwibuka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abahembera urwango abo ari bo bose.

Umushyitsi mukuru yari Hon Senateri Richard SEZIBERA washimangiye insanganyamatsiko y’uyu mwaka maze asaba abaturage gushyira imbaraga mu bumwe bw’abanyarwanda bushingiye ku iterambere. Aha yagize ati:” kumvikana, kumenyana no gukemurirana ibibazo kw’abanyarwanda ni bwo bumwe, dukwiye rero gufatanya tukita ku gukemura ibibazo by’inshike n’abapfakazi bityo bizanadufasha kurwanya byimazeyo ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

 

Inkuru ya Gabriel IRAKARAMA

YOUTH SPORT AND CULTURE OFFICER

Share Button