Uyu munsi ku wa 13/4/2018 mu midugudu yose igize Akarere ka Nyamagabe hasojwe icyumweru cy'icyunamo cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw'Akarere byabereye mu murenge wa Kamegeri mu kagari ka Bwama. Umushyitsi mukuru yari Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Mureshyankwano Marie Rose. Hari kandi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe Ndahindurwa fiacle, Abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Inzego z'umutekano, Abahagarariye Ibuka na AVEGA mu Karere, abanyamadini n'amatorero n'abaturage bo mu Murenge wa Kamegeri. Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Nyamagabe Ndayisaba Elie mu ijambo rye yagaragaje ikibazo cy'amazu ashaje yubakiwe abacitse ku icumu,asabako icyo kibazo cyakwitabwaho.

 

Umuyobozi y'Akarere Bwana UWAMAHORO Bonaventure yizeje abari aho ko Akarere kazakomeza kubumbatira umutekano n'imibereho myiza y'abacitse ku icumu , kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukomeza gukurikirana abakatiwe n'inkiko Gacaca bakihishahisha . 

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yashimye Leta y'Ubumwe ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kubaka u Rwanda rwari rwasenyutse ndetse n' Ingabo zahoze ari iza FPR zahagaritse Jenoside, yagarutse ku kwiyubaka ku Rwanda , birimo Kunga abanyarwanda no kubabanisha, kuvanga ingabo , gucyura impunzi no guca burundu igitera ubuhunzi, kurwanya intambara y'abacengezi ifatanije n'abaturage, guca umuco wo kudahana, gukuraho igihano cy'urupfu, inkiko Gacaca, guha abanyarwanda amahirwe angana , kwita ku bacitse Ku icumu batishoboye, kwita Ku bakene Bose, kubaka inzibutso za Jenocide ndetse no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside.

Avuga ku gikorwa cyo kwibuka yagize ati:"kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa nubwo ari amateka mabi, nubwo ari amateka ashaririye ariko ni amateka yacu". yagaragaje ko  Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwihariko kuko yateguwe n'abanyarwanda, ikorwa n'abanyarwanda ndetse ihagarikwa n'abanyarwanda. ikindi niyo Jenoside yakozwe mu gihe gito igatwara abantu benshi aho Abatutsi bagera ku 1,074,017 bayibiriyemo ubuzima.

 

 

Yagarutse kuri Zone turquoise yariyobowe n'abafaransa bakaba baragize uruhare mu gutsemba abatutsi bari bashoboye kurokoka ndetse no gukingira ikibaba abari bakoze Jenoside , yagarutse ku bumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda agaya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside , asaba abaturage kuyirwanya , asabako abanyarwanda dushyira imbere icyo dupfana kuruta ikidutandukanya. Yashimye Club WIHOGORA yatanze ubutumwa mu ndirimbo ku magambo meza yo guhoza abanyarwanda ndetse n'ikizere cyo kubaho kubana b'abanyarwanda.

Gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa kamegeri byatangijwe n'urugendo rwahereye ku kagari ka Bwama rusorezwa ku rwibutso rwa kamegeri ahashyizwe indabo ku mva no kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye muri urwo rwibutso.

 

Ubwanditsi

Share Button