Mu murenge wa Uwinkingi ho mu karere ka Nyamagabe niho habereye umuganda w'ukwezi kwa Mata 2018 ku rwego rw'akarere, Abaterankunga ba world vison bifatanyije n'abaturage muri uwo muganda, basura n'ikigo nderabuzima cya Uwinkingi

 

 

             Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, abafatanyabikorwa ba World Vision n'abaturage mu muganda

 

None kuwa 28/04/2018, mu murenge wa Uwinkingi habereye Umuganda rusange ku rwego rw'Akarere ukaba witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Kabayiza Lambert, inzego z'umutekano harimo umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe Sup Bacondo. Uyu muganda kandi witabiriwe n'abafatanyabikorwa b'Akarere World Vision Rwanda aho bari kumwe n'abaterankunga bayo baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America bayobowe na Madamu Kathryn Compton, Madamu King Betty, Debbie Quasada aba banyuma uko ari 2 bakaba aribo batanze inkunga yo kubaka Ikigo nderabuzima cya Uwinkingi baka bari kumwe n'abandi bafatanyabikorwa babo .

Hakozwe Umuganda wo gukura ibikuku mu muhanda hanasiburwa inzira z'amazi.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gusura ikigo nderabuzima cya Uwinkingi hasurwa inyubako na serivisi zose zihakorera.

Hasuwe igikoni cy'umudugudu , abana bagaburirwa indyo yuzuye ndetse abajyanama b'ubuzima banagaragaza uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima bw'abana n'abaturage muri rusange banashimira Leta n'abagafanyabikorwa bayo babubakiye Ikigo nderabuzima mu murenge wabo,

Mu buhamya bw'Abaturage bagaragaje ko batarakibona , Ababyeyi babyariraga mu nzira, abandi bakabyarira mu rugo , ipfu za hato na hato, imirire mibi,.. gupimisha inda n'abana byaragoranaga ubundi ntibinakorwe, kubera urugendo rurerure .

Abafatanyabikorwa bishimiye ko igikorwa kiza bakoze cyagize impinduka nziza kubaturage ba Uwinkingi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe yashimye umutima w'urukundo n'ubufatanye bwa World Vision , yongeye gusaba abaturage ba Uwinkingi by'umwihariko abajyanama b'ubuzima gukomeza kugira uruhare mu guca imirire mibi, umwanda , .. Akomeza gusaba abaturage gufata neza iki kigo nderabuzima , ndetse no kurushaho gutera intambwe mu kwiyubaka.

                                          Abafatanyabikorwa bahawe impano


nk'uko intumbero ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari ukugira umuturage ufite ubuzima buzira umuze.

 

Twibutse ko ikigo nderabuzima cya Uwinkingi cyubatswe mu mwaka wa 2010, ku bufatanye bw'Akarere na Word Vision Rwanda US/ GOLF FORE AFRICA. Kikaba gifasha abaturage bagera kuri 26, 946 kubona serivisi z'ibanze mu buvuzi.

Ubwanditsi/ Janet Nyirarukundo

Share Button