Mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Nyamagabe habaye umunsi wo kwibuka hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 34 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

     Dr Bizimana Jean Damascene mu muhango wo kunamira abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 29/4/2018 mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Cyanika habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 34 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bayobozi bitabiriye uwo muhango harimo Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure, Umuvunyi Mukuru Dr Murekezi Anastase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG dr Bizimana Jean Damascene, Komiseri w'Umuryango Ibuka ku rwego rw'Igihugu, Umuyobozi w'Ingabo muri Brigade ya 307 ikorera mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye na Gisagara, Sup Bacondo DPC Nyamagabe n'Abahagarariye izindi nzego z'umutekano; Abahagarariye amadini n' abaturage bo mu Murenge wa Cyanika.

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kamaro ko kwibuka no kuzirikana ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda nk'umurongo Leta y'Ubumwe yashyize imbere nyuma y'aho izari ingabo za RPF Inkotanyizihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Umurongo w'amateka mashya y'u Rwanda ruzira amacakubiri, ruzira Jenoside. Mu butumwa butandukanye bwatanzwe, abaturage bitabiriye uyu muhango bongeye gusabwa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya abagihembera urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside no gutanga amakuru ku hantu haba kakiri imibiri yahajugunywe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe mu izina ry'umuyobozi wako bwasezeranyije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko buzakomeza kubaba hafi no kwita ku bibazo by'imibereho bagifite cyane cyane hagarukwa ku kubashakira amacumbi no kurangiza imanza zaciwe n'Inkiko Gacaca.

Hagaragajwe ko hakiri imbogamizi ikomeye yo kumenya amakuru yose ku Batutsi bishwe muri Jenoside; bityo hongera gushimangirwa ko ari ngombwa kwihutisha ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kandi hakibandwa ku mateka y'umwihariko ya buri gace. Nk'uko byagaragajwe by'umwihariko mu gace k'Ubufundu, Jenoside yahageragerejwe kuva kera mu 1959 no mu 1963 aho hishwe abatutsi bagera ku 14,000. Aya mateka y'umwihariko rero akwiye kumenyekana; bityo tugasubiza agaciro abakambuwe kandi tukajya tubibuka no mu mazina yabo.

Ku wa gatandatu tariki ya 28/4/2018 nimugoroba abaturage n'abandi bayobozi bitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangiriye ahahozi Superefegitura ya Cyanika rusozerezwa ku rwibutso rwa Jenoside ahakomereje ijoro ry'ikiriyo.

Ubwanditsi/ Umukozi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo

Share Button