Akarere ka Nyamagabe kasuwe n'Abasenateri bari muri Komisiyo ya Politiki. Muri urwo ruzindiko , Hon. Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomoscene na Hon. Senateri MUKASINE Marie Claire, kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, bakoranye inama n'Abagize Komite Nyobozi, Abagize inzego z'umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge. Abari mu nama bagaragajwe iby'ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo mu myiteguro no mu matora; Ubwitabire bw'abaturage mu matora; Ibarura ry'amajwi nyuma y'amatora, Uko ibyavuye mu matora byakiriwe; Uruhare rw'imitwe ya politiki mu matora; Ibibazo byagaragaye mu myiteguro y'amatora,mu gihe cy'amatora no mu guhuza ibyavuye mu matora n'ingamba zo gukemura ibyo bibazo mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere myiza y'amatora.

Abari mu nama bagaragarijwe ko Abakandida bemejwe uko ari 3 bagiye batanga gahunda yabo yo kwiyamamaza. Ku bijyanye n'ibarura ry'amajwi, Umukandida HABINEZA Frank yabonye amajwi 1661 (0.8%), umukandida MPAYIMANA Philippe yabonye amajwi 1846 (0.9%), Umukandida KAGAME Paul yabonye amajwi 202551 ( 98.3%). Mu Karere ka Nyamagabe, ibyavuye mu matora byakiriwe neza kuko abakandida bose banyuzwe n'amajwi bagize. Ibi bigaragazwa n'uko nta kirego na kimwe cyatanzwe.

Abasenateri bagaragarijwe na none iyubahirizwa ry'amahame remezo mu bikorwa by'umuganda mu Karere ka Nyamagabe. Mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2017/2018 agaciro k'ibikorwa by'umuganda ni 585,634,400 Frw. Ibikorwa birikwibandwaho ni kubakira batishoboye, kurwanya isuri, kubaka ibyumba by'amashuri, gukora no gutunganya imihanda, n'ibindi. Ibi bikaba bigira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage.

Abasenateri bakomereje urugendo rwabo mu Murenge wa Gasaka bakaba barasuye ibikorwa by'umuganda nyuma bagirana ibiganiro n'abaturage. Mu bikorwa by'umuganda basuye ahubatswe amazu y'abatishoboye bakuwemu manegeka, nyakatsi n'abatari bafite aho kuba. Mu ruzinduko bari gukorera mu Karere ka Nyamagabe, biteganyijwe ko ku wa kane 3/5/2018, gbazagirana ibiganiro na Komite Nyobozi z'imitwe ya Politiki ikorera mu Murenge wa Gasaka.

Nyamagabe ku wa 3/5/2018

BANGIRIYIKI Simeon

Territorial administration and Decentralized Governance Officer/Nyamagabe District

Share Button