Kuri uyu wa kane taliki ya 10/05/2018 Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Dr Isaac MUNYAKAZI yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Nyamagabe. Yakiriwe na Bwana UWAMAHORO Bonaventure Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe ndetse na Mme MUJAWAYEZU Prisca Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye yasuye ibigo by'amashuri bibiri aribyo G.S Gasaka na TTC Mbuga aho yatanze impanuro zigamije kuzamura ireme ry'uburezi cyane cyane ku bijyanye no gukoresha za mudasobwa mu masomo yose atari ICT gusa, kunoza imiyoborere y'amashuri, isuku, School feeding,.... yagiranye kandi inama n'Abayobozi b'Akarere, abakozi bashinzwe uburezi mu Karere no mu Mirenge n'Abayobozi b'Amashuri Abanza, ay'Imyuga n'Ayisumbuye aha akaba yabasabye gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry'Uburezi. Yasabye ko barangwa n'imiyoborere ihamye (leadership), kuba intangarugero (inspiring), Gusenyera umugozi umwe no kugirana inama (collaboration), guhanahana amakuru (communication), kwita ku bwihutirwe (sense of urgency) no kwitegura kubazwa ibyo bakora (accountability).

Yabasabye kwirinda guharanira inyungu zabo bwite ahubwo bakita kubo bakorera no ku nyungu z'igihugu muri rusange. Yasabye Abashinzwe Uburezi mu Karere n'Imirenge kwita ku nshingano zabo bibanda ku gusura Amashuri no kwegera abarezi n'abanyeshuri umunsi ku wundi bibanda ahanini ku myigire n'imyigishirize. Yijeje abari aho ko azagaruka vuba kureba ko inama bagiriwe bazishyize mu bikorwa.

Inkuru ya NTARINDWA Gratien

Share Button