Amakoperative

Koperative mu Karere ka Nyamagabe

Abaturage b’Akarere ka Nyamagabe bitabiriye igikorwa cyo kwibumbira hamwe mu Makoperative kuko basobanukiwe ko byihutisha Iterambere. Koperative zigenda ziyongera umunsi ku wundi. Akarere ka Nyamagabe gafasha abaturage mu kwibumbira hamwe kandi kayafasha kwiyubaka mu buryo butandukanye.

 Akenshi abibumbira hamwe ni abahuje umwuga, abahuje ibibazo bashaka kwishyira hamwe ngo babashe kubikemura, abafite ibikorwa bigaragara bashaka kugeraho ariko bagasanga babtabigeraho badahuje imbaraga n'ibindi byiciro bifite icyo bihuriyeho.

Hakurikijwe urwego rwayo, hari amakoperative afite ibyemezo bitangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative (RCA), hari aba ari ku rwego rw'akarere agana kugira ubuzimagatozi n'andi acyiyubaka abarizwa ku rwego rw'umurenge.

Kanda ibikurikira urebe  amakorerative akorera mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’amategeko agenga amakoperative:

 

 

 

Amakorerative akorera mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’amategeko agenga amakoperative