Ibikorwa remezo

IMIHANDA

Imihanda y'Akaree ka Nyamagabe ifite uburebure burenga km 420 muri zo 54.5567 ni kaburimbo naho km 134.340 ni imihanda y'igitaka, km 132.884 ntabwo ikoze neza ndetse km10.4 ni imihanda y'amabuye. Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2013-2014 hahanzwe imihanda mishya ingana na km28.276 muri iyi minsi birashimishije cyane kuko imihanda nka Gatare-Bisharara uguzwe n'ibirimetero km18 na Kitabi-crete congo nil urigushirwamo kaburimbo.

Ibiraro bishya byarubatswe kugi ngo hanaozwe imigenderanire y'abaturage b'Akarere nka Rukarara, Mwogo, Rwondo n'ahandi.

AMASHANYARAZI

9.1% gusa by'ingo z'abaturage b'Akarere nibo bagejejweho amashanyarazi mu mwaka w'ingengo y'imari w'2012-2013 kubera umuyoboro mushya w'amashanyarazi bubatswe wa Buruhukiro-Gatare ndetse n'uwa Cyanika-Miko-Mbazi wubatswe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2013-2014 kugeza ubu ingo 9617 uri 73977 bangana na 13% mu Karere ka Nyamagabe bafite amashanyarazi. Uyu mubare iziyongera cyane nyuma yo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Rukarara II ndetse na Rukarara V iriho irubakwa bizongerwa n'imiyoboro mishya ariyo Bwama(Kamegeri) Kirehe, Kadoma, Kizimyamuriro( Buruhukiro) Ryarubondo (Tare) n'ahandi

AMAZI

 

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu Turere 30 tugize Repubulika y’u Rwanda, 79.9% by’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe bakoresha amazi meza kandi bavoma  munsi ya metero 500(less than 500m) nkuko EICV 4 ibigaragaza bivuye kuri 68% byabakoreshaga amazi meza mbere, nkuko EICV 3 yabigaragazaga. Uko imiyoboro y’amazi meza yagiye ikwirakwizwa hirya no hino mu Karere ni nako iminota abaturage bakoreshaga bajya gushaka amazi meza yagabanutse ikava ku minota 15 ikagera ku minota 9 nkuko EICV 4 ibigaragaza

NB: Mu gihe imishinga y’amazi nka “Ngabwe-Kitabi-Gasarenda-Ryarubondo-Gakoma, Nyungwe-Kizimyamuriro na Gitondorero-Ruhinga-Suti-Gitwa  water supply System” izaba irangiye, tuzagera kuri 85% by’abaturage bakoresha amazi meza mu Karere ka Nyamagabe bitarenze umwaka wa 2018

·       Igice cy’umujyi : ni igice kiri guturwa cyane kigizwe ahanini n’Umurenge wa Gasaka , aho ubwiyongere mu gukenera amazi meza yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye  mu ngo, ibigo bya Leta n’ibyigenga, inganda ziciriritse…bugenda buzamuka. Iki gice cy’umujyi mu byerekeye amazi cyikaba gicungwa n’ikigo WASAC ishami rya Nyamagabe aho amazi meza atunganirizwa mu ruganda rwa mazi rwa Gisuma.

 

·       Igice cy’icyaro : n’igice kigizwe n’Imirenge igera muri 16 yindi isigaye igize Akarere ka Nyamagabe, ubwiyongere bw’abaturage bukaba naho bugenda buzamuka bityo no gukenera amazi meza mu kunoza isuku bikaba byiyongera. Iki gice rero mu rwego rwo kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi kikaba gicungwa na ba rwiyemeza miririmo baba batsindiye isoko ryo gucunga ibikorwaremezo by’amazi, muri iki gihe (kuva mu mwaka wa 2013-2018)akaba ari ba  Rwiyemezamirimo AGEOH ltd na Ese NKUNDIMANA JMV bari gucunga amazi mu cyaro cya Nyamagabe

 

IMISHINGA Y’IBIKORWAREMEZO BY’AMAZI YAKOZWE KUVA 2010-2017

&nb

UMWAKA

IBYAKOZWE

AHO GIHEREREYE

INGANO Y’ IGIKORWA

ICYO BYAMAZE

2011

MUTENGERI-NYARWUNGO-MUSARABA

NKOMANE SECTOR

 

-Amazi meza yageze ku bantu 2336

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

2014-2015

AEP CYERU

KIBUMBWE SECTOR

16km

Amazi meza yageze ku bantu barenga 3142,

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

 

 

2014-2015

JENDA-KAYOGORO

MUSANGE

8km

Amazi meza yageze ku ngo zirenga 70, EP Jenda

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

2014

GAKOMA-KABUGA

KIBIKIZI

5km

Amazi meza yageze ku bantu 1137

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

2014-2015

NYESAYO-MUGOTE

KADUHA

7km

Amazi meza yageze ku bantu 1579

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

2015-2016

MUTAKARA-MUKUFI

MUGANO-MUSANGE SECTORS

18km

Amazi meza yageze ku bantu 4334, EP Mutakara,..

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

2015-2016

GASEKE-NYARUSIZA

KAMEGELI SECTOR

5.3km

Amazi meza yageze ku bantu 986, EP Nyarusiza,..

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

2013

RWUYA-REMERA-NYAKIBYEYI

KIBILIZI SECTOR

6km

Amazi meza yageze ku bantu 1405

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

2016-2017

MUTIWINGOMA

MBAZI SECTOR

6,6Km

Amazi meza yageze ku bantu 1801, EP Mutiwingoma

- byagabanyije indwara ziterwa n’amazi  mabi

-byagabanyije igihe cyakoreshwaga mu kujya kuvoma amazi kure kandi mabi

 

2017-2018

NYUNGWE-KIZIMYAMURIRO

BURUHUKIRO SECTOR

17Km

URACYUBAKWA

 

 

INYUBAKO

Inyubako z'Akarere muri Nyamagabe zirahari izindi zirikubakwa ndetse n'izindi ziri mu igenamigambi.

Ushobora kubona amakuru ajyanye n'ibikorwaremezo mu Rwanda ku mbuga zikurikira:

www.mininfra.gov.rw

www.reg.rw

www.myict.gov.rw

www.wasac.gov.rw

www.rha.gov.rw