Imiyoborere myiza

Akarere ka Nyamagabe kashyizeho n'ingamba zo gukomeza kugabanya ibyaha bihungabanya umutekano. Kandi umutekano w'abacitse kwicumu rya jenoside ya 1994 ugomba kwitabwaho hakumirwa no guhana abawuhungabanya.

Hariho gahunda yo kunganira n'imirenge yose igize akarere mu gushira mu bikorwa ibyo yahize hakorwa inama buri cyumweru kandi hagacyemurwa ibibazo by'abaturage no kurangiza imanza. Akarere kafashe ingamba zo kwigisha abaturage amategeko areba ubutaka no kurwanya ruswa.

Akarere gakurikirana ishirwa mubikorwa ry'imihigo y'umuryango kandi kagahemba umuryango w'indashikirwa muri buri mudugudu. Harimo nogufasha koperative z'abagore n’urubyiruko kwiyubaka no kubona inguzanyo kuburyo haba koperative nibura imwe muri buri murenge ikora neza.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda

Amazina y'inkiko n'amashami ya NPPA mu karere ka Nyamagabe

 

Izina ry’Urukiko

Umurenge

Akagari

Umudugudu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe

Gasaka

Nyamugari

Nyarusange

Urukiko rw’ibanze rwa Gasaka

Gasaka

Nyamugari

Kabacuzi

Urukiko rw’ibanze rwa Kaduha

Kaduha

Kavumu

Gahama

 

Amashami y'Ubushinjacyaha (NPPA)

 

Izina ry’Ubushinjacyaha (NPPA)

Umurenge

Akagari

Umudugudu

Ubushinjacyaha ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe

Gasaka

Nyamugari

Nyarusange

Ubushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Gasaka

Gasaka

Nyamugari

Kabacuzi

Ubushinjacyaha ku rukiko rw’ibanze rwa Kaduha

Kaduha

Kavumu

Gahama