Inganda

Urwego rw'inganda mu Karere ka Nyamagabe ntabwo ruteye imbere cyane. Mu Karere hari inganda nto zitonora zikanoza ikawa ndetse nizitunganya ibiribwa cyane izikora umutobe mu mbuto. Ibyo bigaterwa no kugira ibikorwaremeza bidahagije nk'imihanda, amazi, amashanyarazi n'ibindi. Abanyamahanga babashoramari rero baratumiwe kugira ngo bashore imari yabo mu nganda z'ubuhinzi kuko Akarere gafite ubutaka bwinshi kandi bwera hakanaboneka abakozi bo gukoresha kugiciro cyo hasi. Abaturage nabo bagomba gikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi bwabo kugira ngo bongere umusaruro ndetse bazamure n'imibereho yabo.