Ubucuruzi

Ubucuruzi bwo mu Karere ka Nyamagabe akenshi bukorerwa mu muri za butike, utubari duciriritse, resitora no mu muri za hoteli ntoya. Haboneka kandi amasoko amwe muriyo yubatse kuburyo bugezweho andi akorera ahadasakaye bigatuma bamwe banyagirwa n'imvura abandi bakabangamirwa n'izuba bamwe ibicuruzwa byabo bikangirika. Hari ndetse ibigo by'imari iciriritse byo kuguza no kugurizanya ndetse n'amakoperative yo kwizima byose bigafa abaturange kugerwaho n'ibigo by'imari. Akarere kandi gakorana ubucuruzi n'uturere duhana imbibe nako cyane cyane umusaruro w'ikomoka k'ubuhinzi. Akarere kubaka amasoko mashya kakanasana n'ayari asanzwe akora ibi bigafasha mu gutezimbere urwego rw'ubucuruzi mu Karere. Ubucuruzi mu Karere bwiyongera kubere umubare mwinshi w'ababukora.

Mu Karere hakenewe amasoko yubatswe neza kugira ngo ubucuruzi bukorwe neza kandi butange umusaruro uhagije. Akarere gakeneye abashoramari kugira ngo bashore imari yabo mu bucuruzi kuko harimo inyungu nyinshi cyane nko mubyerekeranye n'ubuhinzi.