Umuco nibwo bukungu bwa mbere bw'igihugu. Umuco kandi ni imyemerere n'indangagaciro by'abanyagihugu.
Umuco kandi ni uburyo abaturage batekereza kandi bumva ubuzima bwabo. Nk'uko abanditsi Kroeber A.L. na Kluckhohn C. babigaragaza mu gitabo bise Culture: a critical review of concepts and d efinitions.Umuco ugaragarira muri byinshi:
• Mu myandikire (Writing),
• Mu myemerere (Belief),
• Mu miririmbire (Music),
• Mu mitekere (Cooking), ndetse no
• Mu byo abanyagihugu bakora.
Umuco Gakondo w'abanyarwanda ufitanye isano n'uw'abaturage bo muri Afurika y'ibiyaga bigali.
Imiterere y'ubwami bw'abakurambere, yatangaje cyane ba gashakabuhake/abakoroni bageze mu Rwanda mbere bitewe n'uburyo bwari bwubakanye (ubwami) ubuhanga (sophisticated organization), ku buryo nta baturage muri Afurika bakekaga ko bagira ubwami bw'ubatse gutyo.

Imyemerere gakondo y'Imana imwe, mu mibereho yabo, imigani miremire n'imigufi, ururimi rw'i Kinyarwanda, indirimbo, kuvuza ingoma no guhamiriza byari bifite uruhare runini mu muco gakondo w'abanyarwanda ugizwe kwitabira gutabara/urugamba, abarwanyi, ibikorwa by'ubuhinzi, ubworozi, guhiga no kuroba.

Inka n'amata, amacumu akozwe mu byuma no ku buryo butandukanye, amasuka, imiheto, inzoga z'ibitoki "urwagwa" n'iz'amasaka "ikigaye" ibyibo n'ibitebo byose ni ibimenyetso bigize umuco gakondo rw'abanyarwanda.

Ubucuzi bw'ubutare (Fer) buri hafi mu bwatangiye mbere ku isi. Ibikoresho bikozwe mu biti, mu ibumba, cyangwa mu bimera byarangaga ubuzima busanzwe. Ubu ibikoresho bituruka hanze y'u Rwanda bikoze mu byuma cyangwa palasitike (Plastique), byateye imbere.
Kugeza mu kinyejana cya 19, imyenda yakorwaga mu bishishwa by'ibiti kuburyo byajyaga gusa n'imyenda ikorwa ubu.

Kuva mu gihe cya bagashakabuhake, imyenda ituruka mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) yagiye yiyongera, ariko igitenge gikoze mu ipamba na n'ubu cyagumye kuba ikimenyetso gihuza umuco gakondo n'iterambere.
Kurongora (Wedding) ubu ni akanya ko kubahiriza umuco gakondo. Gutanga inkwano, bikorwa n'umukwe bikorerwa ababyeyi b'umugeni (inka, isuka n'ibindi bitewe n'urwego rw'umuryango), byari umusaruro wibiganiro birebire by'ubwumvikane n'ubwubahane hagati y'imiryango.

Ubuvuzi gakondo, bwifashisha cyane ibimera bwagumyeho na n'ubu n'ubwo haje ubuvuzi bugezweho bwo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika).
Umuco nyarwanda ufite byinshi biwuranga, si ibi gusa; umuco nyarwanda kandi ni ishingiro ry'urukundo umunyarwanda akwiye kugirira igihugu cye (patriotism) kuko umuco w'igihugu niwo utuma igihugu (u Rwanda) kiba igihugu koko kikagira itandukaniro n'ibidi?

Indangagaciro na kirazira zatoranijwe ni izishobora gushingirwaho muri iki gihe mu kuboneza uburezi n'uburere mu muryango, bigamije kubakaUmunyarwanda ufi te imbaraga, akura mu muco zo kwiha agaciro no kwihutisha iteramberere ry'Igihugu; Umunyarwanda ushobora guhanga ibikorwa by'umwimerere no guhiganwa imbere mu Gihugu no mu mahanga.

Mu karere ka Nyamagabe habarizwa amatorero ndangamuco menshi, irizwi cyane ni "Imparirwamihigo"

Akarere ka Nyamagabe gafite ikipe y'umupira w'amaguru iri mu cyiciro cya mbere mu Rwanda AMAGAJU FC (www.amagajufc.com ).

link y'ingenzi: www.minispoc.gov.rw