Ababyeyi basabwe kwita ku mikurire y’abana barwanya igwingira

Ku wa 16/06/2021, mu Karere ka Nyamagabe hizihijwe Umunsi w’Umwana w’Umunyafrika maze ababyeyi basabwa gukora ibishoboka byose bakarwanya igwingira mu bana babagaburira indyo yuzuye kandi bongera inshuro umwana agaburirwa ku munsi.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kitabi, Akagali ka Mukungu wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Isibo, igicumbi cy'imikurire myiza y'umwana”.

Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire Assoumpta, Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe, abayobozi b’inzego z’umutekano n’Umuyobozi wa SOS ku rwego rw’igihugu.

Umuhango waranzwe n'ibikorwa binyuranye, birimo gupima abana imirire mibi n'igwingira, umwanya wo gusesengura impamvu zituma mu isibo yabo habonekamo igwingira n'ingamba zo kurihashya.

Abayobozi batanze ubutumwa bwagarutse ku kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bikorewe mu masibo.

Aganira n’aba baturage, Guverineri Kayitesi yagarutse ku munsi ngarukagihembwe wahariwe imbonezamikurire y’abana bato avuga ko ari ibikorwa bizakomeza ukwezi kose hakurikiranwa imikurire y’abana bafatwa ibipimo, hanaganirwa ku mbogamizi zishobora gutuma imikurire y’abana mu isibo yagira ikibazo ndetse banabishakire igisubizo kuko ibisubizo byose bihari.

Yagize ati “N’ubwo ari uku kwezi, tuzakomeza igihembwe cyose turebe hataba hari umwana wagize imbogamizi agasubira inyuma, nta mwana n’umwe dushaka gusigaza, nta mwana n’umwe dushaka gutakaza”.

Guverineri yavuze ko hifuzwa ko uburere bw’umwana bushingira mu isibo.  

Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof yashimye ko abaturage bazi imirire mibi icyo ari cyo kandi bakaba bazi n’ibigize indyo yuzuye bakanagerageza kuyiha abana. Yavuze ko aba baturage basobanukiwe kuko bazi gupimisha abana babo.

Yasabye aba baturage kugaburira abana babo indyo yuzuye kandi bakayibona inshuro nyinshi ku munsi kuko aribwo agira imikurire myiza.

Yagize ati “Niba umwana arya rimwe aragwingira, ibyo wamuha byose, ni ukuvuga ngo kongera umubare n’ubwiza. Ni ikintu gikomeye cyane mugerageze babyeyi mubishake”.

Abayobozi kandi bagaburiye abana indyo yuzuye.

Ababyeyi b'abo bana nabo baremewe n'abafatanyabikorwa kugira ngo umunsi ushobore gukomeza mu ngo (buri mubyeyi yatahanye 10kg by'ifu y'igikoma ivanze n'isukari, ibiro 5kg n by'umuceri, agarito k'amata y'inyange n'imiti 2 y'isabune zo kumesa ndetse basigira iyo ECD imikeka 4 minini).