ABADEPITE BAGIRIYE URUZINDIKO MU KARERE, BASURA IBIKORWA BY’UBUHINZI BITANDUKANYE
Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, itsinda ry'Abadepite ryari riyobowe na Honorable Veneranda UWIMANA ryatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Karere. Kuri uyu munsi ryagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw’Akarere byibanze ku ishusho y'aho ibibazo abaturage bashyikirije Abadepite ubwo basuraga Akarere mu bihe byabanje bigeze bikemuka, uko igihembwe cy'ihinga 2025A cyateguwe n'uko kiri gushyirwa mu bikorwa n'ibindi.
Ibi biganiro byitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO; Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI; abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge; Abayobozi b’Amashami mu Karere, abacuruzi b'inyongeramusaruro na bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere mu buhinzi.
Ku munsi wa 2 w’uruzinduko rwabo mu Karere, Abadepite basuye Imirenge ya Gatare na Buruhukiro.
Honorable Veneranda UWIMANA ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI basuye Umurenge wa Buruhukiro mu rwego rwo kureba uko igihembwe cy'ihinga 2025A kiri gushyirwa mu bikorwa n’aho ibibazo abaturage babashyikirije bigeze bikemuka. Basuye umucuruzi w'inyongeramusaruro; imirwanyasuri; ubutaka buhujwe; ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi by'abahinzi n'aborozi banini n'ibindi. Itsinda ryari rigizwe na Honorable KAYITESI Sarah na Honorable ICYITEGETSE Vénuste bo basuye ubutaka buhuje buhinzeho ibirayi n'ubuhinzeho ibigori; amaterasi; umuhinzi ntangarugero; pepiniyeri y'ibiti bitandukanye n'ibindi. Ibi byose biherereye mu Murenge wa Buruhukiro.
Muri iyi Mirenge yombi, Abadepite bagiranye ibiganiro na Biro z’Inama Nyanama z’Imirenge, Abakozi b'Imirenge, abajyanama b'ubuhinzi, abagize inzego z'umutekano n'abafashamyumvire mu buhinzi.