ABADEPITE BASUYE AKARERE BIZEZA UBUVUGIZI KU MIHANDA YANGIRITSE
Kuri uyu wa 05 Gashyantare 2026, Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Karere, Madamu Scolastique MUYISHIMIRE, ari kumwe na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, bakiriye itsinda ry’Abadepite bo muri Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda.
Iri tsinda ryari riyobowe na Honorable Christine BAKUNDUFITE ryasuye Akarere mu rwego rwo kureba no gusuzuma uko ibikorwaremezo by’imihanda bihagaze, cyane cyane imihanda ifitiye abaturage akamaro kanini mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere rusange.
Nyuma yo kugaragarizwa ishusho rusange y’imihanda yo mu Karere, Abadepite basuye imihanda ya Kibirizi–Rukarara na Gasarenda–Gahira–Buruhukiro–Mushubi–Nkomane. By’umwihariko, barebye ibice by’iyi mihanda byangiritse ndetse n’imikoki iyegereye ikomeje kuyangiza.
Abadepite bashimangiye ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibice byangiritse bisanwe mu gihe cya vuba, bityo ingendo n’ubuhahirane ntibikomeze guhungabana. Icyakora, basabye ko mu mishinga yo kubaka no gusana imihanda hajya hibandwa cyane ku iyubakwa ry’inzira z’amazi (drainage) zihagije, mu rwego rwo kwirinda ko imihanda yakongera kwangirika vuba, bigatuma hakorwa isanwa rya hato na hato.
Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye hagati y’Inzego z’Akarere n’Inteko Ishingamategeko mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ibibazo by’ibikorwaremezo, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.