ABADEPITE BASUYE AKARERE MU RWEGO RWO GUSUZUMA UKO ABATURAGE BAHABWA SERIVISI
Abadepite basuye Akarere mu ruzinduko rw'akazi aho bazasura abaturage bagamije gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y'inzego z'imitegekere zegerejwe abaturage mu kubaha serivisi nziza.
Iri tsinda ry'Abadepite riyobowe na Honorable MURUMUNAWABO Cécile nyuma yo kwakirwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Aakrere, Madame Clotilde UWAMAHORO, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere n’abandi, ryeretswe ishusho y’aho Akarere kageze gakemura ibibazo abatuage babajije Abadepite mu ngendo ziheruka.
Aba Badepite bazasura ahatangirwa serivisi ku rwego rw'Umurenge, harimo serivisi z'ubutaka n'imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n'izitangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo.
Bazasuzuma niba serivisi zitangwa ku buryo bunoze, uko zifasha abazikeneye n'uko byorohera abaturage kuzigeraho.
Abaturage bazaboneraho umwanya wo kuganira n’Abadepite. Bimwe mu byo izi ntumwa za rubanda zizaganira n’abaturage ni ibijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukemura amakimbirane, imitangire ya serivisi ndetse n’inshingano mboneragihugu Abanyarwanda basangiye mu iterambere ry’igihugu.
Biteganyijwe ko Abadepite bazifatanya n’abaturage mu bikorwa by’Umuganda Rusange uzabera ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Kibirizi ku wa 31 Gicurasi 2025.
Bazifatanya kandi n’abaturage mu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uzabera mu Murenge wa Mushubi.