Abadepite bo muri Komisiyo y' Ubumwe bw' Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuye Akarere

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA ari kumwe n' Uwungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage Agnès UWAMARIYA bakiriye itsinda ry' Abadepite bo muri Komisiyo y' Ubumwe bw' Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuye Akarere.

Uru ruzinduko rw’ Itsinda ry’ Abadepite ryari rigizwe na Honorable BITUNGURAMYE Diogène na Honorable Marie Thérèse NIRERE rwari mu rwego rwo gukurikirana ibijyanye n' imibereho y' abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, serivisi bagenerwa, uko ibimenyetso n' ubuhamya bw' abarokotse Jenoside bibungabungwa n' aho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ageze yandikwa; gukurikirana uko Clubs z' ubumwe n' ubwiyunge mu rubyiruko ruri mu Mashuri yisumbuye zikora n' uko zikurikiranwa.

Nyuma y’ ibiganiro, baherekejwe n’ Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage basuye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Cyanika baganira ku mibereho yabo.

Muri uyu Murenge kandi aba Badepite basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika mu rwego rwo kureba uko rubungabunzwe n' uko Amateka rubitse yafatwa neza.

Muri rusange bashimye Akarere uko kita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ndetse n’ uburyo kabungabunga Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.