Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere basabwe kongera ubufatanye

Ibi byagarutsweho mu nama y’Inteko Rusange ya JADF yabereye ku Karere kuwa 25/02/2020.

Afungura iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yashimye uruhare abafatanyabikorwa bakomeje kugira mu guhindura imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo bibabangamiye.

Yavuze ko Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi bashima urwo ruhare maze asaba ko mubyo imiryango itegamiye kuri Leta ikorera abaturage ikwiye kujya ibafasha kumenya kubisigasira no kubiteza imbere kugirango mu gihe izaba itakibaherekeje muri urwo rugendo bazabe babasha gukomeza kubibyaza umusaruro.

Nyuma yo kugezwaho ibyavuye mu isuzuma ry’ imihigo y’ Imirenge igize Akarere ka Nyamagabe mu gihe cy’ amezi atandatu, ibyavuye mu isuzuma ry’ abafatanyabikorwa gihe cy’ amezi atandatu n’uruhare rw’ imiryango ishingiye ku myemerere mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage, abitabiriye iyi nama beretswe imishinga migari y’ Akarere mu mwaka w’Ingengo y’Imari utaha wa 2020 – 2021.

Ibitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo biganisha ku buryo imikoranire y’abafatanyabikorwa n’Akarere yarushaho kunozwa bigatuma iterambere ry’umuturage ryihuta nk’uko biri cyerekezo cy’igihugu.

Asoza iyi nama, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yibukije abafatanyabikorwa b’Akarere ko mu Cyerekezo 2050 hakwiye kongerwa ubufatanye n’ubumwe hagamijwe guteza imbere abaturage ba Nyamagabe.