ABAFATANYABIKORWA BAHIGIYE KWIHUTISHA ITERAMBERE RY’AKARERE

Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bufatanye n’Akarere mu kwihutisha iterambere.

Kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Kamena 2024, mu Karere ka Nyamagabe habereye imurikabikorwa ry’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, (JADF Open Day) ry’umwaka wa 2023-2024.

Visi Meya HABIMANA yafunguye imurikabikorwa rya JADF Nyamagabe ari kumwe n’Inzego z’Umutekano Visi Meya HABIMANA yashimiye Abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu guteza imbere Akarere Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, MUNYANKIKO Dieudonné, yavuze ko intego ya JADF ari ugufasha akarere kwihutisha iterambere. Yaragize ati: “Intego yacu ni ugufasha Akarere mu mishanga itandukanye igamije iterambere ry’abaturage. Ibikorwa byose dukora bigamije kunganira Akarere mu kwihutisha iterambere ryaba iry’ubukungu ndetse n’iry’imibereho myiza y’abaturage. Akarere ntabwo ari ko konyine gashobora gutuma iterambere twifuza rigerwaho. Ubufatanye ni ngombwa kandi nka JADF turiteguye.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana HABIMANA Thaddée, yavuze ko imikoranire hagati y’Akarere na JADF ari ingenzi kuko ituma iterambere ryihuta. Yaragize ati: “JADF baba bafite ibikorwa bazakora mu gihe runaka, Akarere natwe tukaba dufite ibikorwa tuzakora, kugira ngo rero dukorere hamwe, ni byiza ko tubereka ibyo tuzakora, ibyo dushobora kutabonera ubushobozi ariko dufite mu bitekerezo cyangwa mu byifuzo by’abaturage bo bashobora kubonera ubushobozi bakadufasha kubikora. Ariko nabo ibyo bateganya gukora tutari tuzi, bakabitubwira tukabishyira mu igenamigambi ryacu kugira ngo dufatanye kubishyira mu bikorwa.” Ubwo kuri uyu wa 21 Kamena 2024 yasozaga iri murikabikorwa ry'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ry'umwaka wa 2023-2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana HABIMANA Thaddée yashimiye Abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry'Akarere n'iry'abaturage muri rusange.