Abafatanyabikorwa b’Akarere basabwe ubufatanye mu kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Iyi nama yayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde ari hamwe n’Umuyobozi wa JADF mu Karere, Fatahose Straton.

Muri iyi nama hagarutswe by’umwihariko ku mihigo y’Akarere y’uyu mwaka n’uruhare abafatanyabikorwa bakeneweho kugira ngo ibashe gushyirwa mu bikorwa.

Perezida w’Inama Njyanama yagarutse ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage asaba uruhare rwa buri wese kugira ngo ibi bibazo bibashe kurandurwa.

Yagize ati “Muri iki gihe tugiye kwinjira mu gukora igenamigambi twakwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kugira uruhare mu gukemura amakimbirane mu ngo, isuku, kugarura abana ku ishuri, guca igwingira n'imirire mibi mu bana”.

Yibukije kandi ko guhera taliki 07 Mata u Rwanda n’Isi yose byibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze asaba buri wese kubigira ibye abifatanya n’abandi kwibuka mu minis 100.

Abafatanyabikorwa bagaragaje ko mu bikorwa bakorera mu Mirenge itandukanye ya Nyamagabe hakenewe ubufatanye bw’inzego kugira ngo babashe kubyaza umusaruro gahunda bafitiye umuturage.

Umuyobozi wa JADF yagize ati “Akarere gakusanya ibyifuzo by’abaturage kandi tubijyanamo kuko mu kubikusanya tuba turi kumwe, icyo tuba twakoze ni ukongera kwibukiranya ngo dore bya byifuzo abaturage batubwiye ni ibi, umurinzi w’ibyifuzo by’abaturage ni inzego bwite za Leta”.

Inama ya JADF iba buri gihembwe, ikaba iteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ashyiraho akanagenga imikorere ya JADF.