ABAFITE UBUMUGA MUFITE INSHINGANO YO KWIKORERA UBUVUGIZI MBERE Y’UNDI WESE.

Uyu munsi usanzwe wizihizwa ku italiki 03 Ugushyingo 2019. Kuri iyi nshuro ukaba wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ahazazaza hazira inzititizi ku bantu bafite ubumuga

Umuhango wo kwizihiza  uyu munsi witabiriwe na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepho hamwe n’ahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yagaragarije abafite ubumuga ko ari bo bafite inshingano yambere yo kwikorera ubuvugizi mbere y’undi wese.

Avuga ko abafite ubumuga bakwiye guhaguruka bagakoresha uburenganzira bwabo kuko ngo uburenganzira buharanirwa kandi ngo  bitagenze gutyo bashobora kujya bakemurirwa ibibazo n’abarangije gukemura ibyabo  kandi atari ko bikwiye kugenda.

Nyirarukundo ugaragaza ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kurengera abafite ubumuga ndetse agashima intabwe imaze guterwa n’abafite ubumuga mu kwisubiriza ibibazo,  ari yo mpamvu agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo abafite ubumuga bakoreshe  ibyo byombi mu guharanira ibindi biri mu burenganzira bwabo.

Yabigarutseho mu Karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka ahijihirijwe, umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.

Yagize ati ‟Leta y’u Rwanda yakoze byinshi bikomeye, ishyiraho ingamba zikomeye, ishyiraho amategeko harimo gushyiraho inzego z’abafite ubumuga ndetse uyu munsi dufite n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ishobora kugenerwa ingengo y’imari, abantu bakajya impaka hakurikijwe ibikenewe bigahuzwa n’ubushobozi buhari.‟

Gusa avuga ko kugira ngo igihugu kigere aho kiyemeje kugera mu guteza imbere abafite ubumuga bisaba imbaraga za buri wese ariko abafite ubumuga bakibutswa ko ari bo bajya ku isonga mu guharanira uburenganzira bwabo.

Ati ‟Birasaba ko abantu bafite ubumuga ari bo bakwiye gufata iyambere mu kwikorera ubuvugizi kandi intambwe yaratewe ariko ni mwigishe na bagenzi banyu kubyaza umusaruro amahirwe ahari. ‟

Yunzemo ati ‟Nagira ngo mbabwire ko ari mwe mukwiye gufata iyambere kubera ko uburenganzira buraharanirwa ni mwiyicarira ngo abandi bazabatekerezaho bazabanza bitekerezeho ubwabo babagereho bamaze gutekereza ibyabo, nagira ngo ibyo mubyirinde. Ni mwebwe bambere mukwiye guhaguruka mugaharanira uburenganzira bwanyu, ushaka kugusubiza inyuma afite icyo yitwaje ukamubwira uti oya gewe mfite amategeko andengera. ‟

‟Urangomba kunkorera ibi kuko mfite amategeko andengera simfite uru rugingo ariko mfite igihugu ibyo bintu mubyumve kuko ni uburenganzira bwanyu kandi birasaba ko abafite ubumuga bahindura imyumvire ariko abenshi baranayihinduye.‟

Avuga ko uhaye serivisi mbi ufite umuga aba akwiye kubibazwa kuko amategeko abiteganya kandi ngo Leta y’u Rwanda izakomeze gukora ibishoboka byose.

Perezida w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Niyomugabo Romalis, nawe ashyigikira iki gitekerezo, ati ‟Koko nitwe dufite inshingano yambere yo kwivugira, kandi abafite ubumuga bafite ubwo bushobozi kuko abize ni benshi bafite kuvugira bagenzi bacu.‟

Dr. Kanimba Donatira umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, ati ‟ Igihe cyose uburenganzi buboneka iyo ababukeneye bahagurutse bakivugira mbere tutarahaguruka ngo tuvuge bumvaga ko ibikorwa na Gatagara bihagije kandi icyo gihe ntakizamini abafite ubumuga bakoraga ikigo cyahitagamo uwo bashatse kandi Gatagara yamwirukana bikaba birangiye ariko kwivugira hari icyo byatanze kandi n’ubu turacyakomeje kwivugira. ‟

Magingo aya mu Rwanda umubare w’abafite ubumuga ugeze ku bihumbi Magana ane na mirongo ine na bitanu n’abantu Magana abiri na mirongo itanu na batandatu(445.25600.

Uyu muhango ukaba wararanzwe n’ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga bahabwa amagare y’abafite umuga ageze kuri 25, hatangwa n’inkoni zera zifasha abafite ubumuga bwo kutabona 5 ndetse hanatangwa sheke y’asaga  miriyoni ibyeri n’ibihumbi ijana azifashishwa n’imiryango 7 mu gusana inzu z’abafite umuga bo mu Karere ka Nyamagabe.