ABAGIZE INAMA Y’UBUTEGETSI Y’ISHAMI RY’UMURYANGO W’ABIBUMBYE RYITA KU BIRIBWA KU ISI (WFP) BASUYE IBIKORWA BITANDUKANYE BATERAMO INKUNGA AKARERE

Ku wa 26 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yakiriye itsinda ry’abagize Inama y'Ubutegetsi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi (WFP) basuye Intara y’Amajyepfo by’umwihariko Akarere ka Nyamagabe. 

Iri tsinda ryari riyobowe na H.E Ambassador Andreas VON BRANDT ryasuye Inkambi y’Impunzi ya Kigeme rigirana ibiganiro n'imwe mu miryango iyituyemo. Ryasuye kandi Igikoni cy'Umudugudu ababyeyi bateguriramo indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana.

Nyuma yo kuva mu Nkambi y’Impunzi ya Kigeme, basuye igishanga cya Mushishito gihingwamo n’abaturage bo muri iyi Nkambi hamwe n’Abanyarwanda bazakiriye bibumbiye muri Koperative KODUMU.

H.E Ambassador Andreas VON BRANDT wari uyoboye iri tsinda yishimiye uburyo Akarere kari gufasha izi Mpunzi mu kwiteza imbere zibifashijwemo n’abaturage bazakiriye.

Visi Meya HABIMANA yagaragarije abagize iri tsinda ko kuba iki gishanga gihingwamo n'impunzi zifatanyije n'abaturage bazakiriye bizirinda kwigunga kandi bigatuma barushaho kunga ubumwe. 

Abagize Inama y’Ubutegetsi ya WFP basoje uruzinduko bagiriraga mu Karere basura GS St W.Kibirizi, aho barebye uko gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri (School Feeding Program) ishyirwa mu bikorwa n’uruhare igira mu guteza imbere ireme ry’uburezi.